AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Paul Kagame yakiriye Felix Tshisekedi wagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda (+Amafoto)

Perezida Wa repubulika y’u Rwanda , Paul Kagame ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki ya 24 Werurwe yakiriye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, wageze mu Rwanda yitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika, Africa CEO Forum.

Ni inama y’iminsi ibiri itangira kuri uyu wa Mbere ikazasozwa ku wa Kabiri, muri Kigali Convention Centre.

Iyi nama ihurije hamwe abagera ku 1800 baturutse mu bihugu 70, barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bane, ba minisitiri 30 n’abayobozi bakuru b’ibigo 700.

Iyi nama ihurije hamwe abagera ku 1800 baturutse mu bihugu 70, barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bane, ba minisitiri 30 n’abayobozi bakuru b’ibigo 700

Itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.

Iyi nama kandi yitabiriwe na Perezida Gnassingbé wa Togo, byitezwe ko agaragariza abayitabiriye gahunda y’igihugu cye y’iterambere mu myaka itanu. Mu bandi bayobozi bageze i Kigali harimo Perezida wa Ethiopie Sahle-Work Zewde na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Amadou Gon Coulibaly.

Perezida Felix Tshisekedi ageze mu Rwanda nyuma y’aho mu cyumweru gishize u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, azatuma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

Abaje baherekeje Perezida Felix Tshisekedi
Perezida Kagame yakira abashyitsi baherekeje mugenzi we wa Congo Felix Tshisekedi
Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi babanje kugirana ibiganiro
Perezida Felix Tshisekedi nirwo ruzinduko rwe rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger