AmakuruPolitiki

Perezida Paul Kagame yagizwe umunyafurika w’umwaka

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagizwe umunyafurika w’umwaka kubera impinduka akomeje kugaragaza mu mibereho y’abaturage ayoboye .
Perezida Kagame yashyizwe kuri uyu mwanyan’ikigo Nyafurika gikomeye mu by’itangazamakuru n’Itumanaho kitwa Africa Impact Magazine cyo muri Ghana.

Ni nyuma y’igikorwa cy’amatora yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ubwo hatorwaga abakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku mugabane wa Africa.

Perezida Paul Kagame yari ari ku rutonde rw’abayobozi bahize abandi mu kugaragaza umwihariko mu miyoborere muri Afria mu mwaka wa 2020.

Yatowe mu gihe yari ahanganye na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-addo, Umushoramari akaba nyiri ikigo BUA Group cyo muri Nigeria Abdulsamad Rabiu na Nana Kwame Bediako Umuyobozi w’Ikigo Kwarleyz Group cyo muri Ghana wamenyekanye cyane nka “Freedom Jacob Caesar”.

Muri ibi byiciro kandi harimo umugore w’Umunyafurika w’Umwaka wabaye Dr. Ngozi Okonjo Iweala usanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).

Perezida Kagame kimwe n’abandi batsindiye ibihembo, biteganyijwe ko bazambikwa imidali y’ishimwe tariki ya 04 Nyakanga 2021, mu muhango uzabera i Accra muri Ghana.

Nubwo isi n’Umugabane wa Africa byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, Perezida Paul Kagame yashimiwe cyane uruhare yagize mu gutuma Africa ikomeza guhangana n’iki cyorezo.

Perezida Kagame ni umwe mu bazaga ku isonga mu gushyigikira gahunda z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (WHO/OMS) zo guhanga n’iki cyorezo.

Ubwo inkingo zari zitangiye gutangwa, Perezida Kagame yanenze ibihugu bikize byariho bigaragaza ubushake bwo kuzikubira gusa nyuma y’igihe gito byatumye ibihugu bya Africa na byo bitangira guhabwa inkingo byemerewe muri gahunda yo kuzisaranganya izwi nka COVAX.

Kagame kandi yakunze kugaragaza uburyo Afria yakwikura mu ngaruka zatewe n’iki cyorezo ndetse agaragaza n’inama zatuma uyu mugabane utazakomeza kuzahazwa n’ibyorezo.

Perezida Kagame kandi asanzwe ashimirwa uruhare agira muri Africa mu nyigisho zikora benshi ku mutima by’umwihariko urubyiruko rwinshi rwo muri Africa rumufatiraho icyitegererezo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger