AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Perezida Paul Kagame yagize icyo avuga ku kipe afana ya Arsenal FC

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame abinyujije kurubuga rwa Twitter  nk’umufana w’ikipe ya Arsenal yasabye ubuyobozi  bw’iyi kipe ko bukeneye  gukora impinduka ku buryo abafana bayo bongera kubona ibyishimo.

Nyuma yaho iyi kipe isezerewe mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’imikino ya UEFA Europa League itsinzwe na Atletico Madrid, abafana batandukanye bagiye berekana icyo batekereza kuri iyikipe yabo, ni muri urwo rwego Nyakubahwa Paul Kagame nawe yagize icyo avuga kuri iyi kipe afana.

Aya niyo magambo Paul Kagame yanditse kuri Twitter agaruka ku ikipe ya Arsenal

Yagize ati “Nkuko nabivuze hari inama mfite nk’umuntu ukurikira… Hari ikigomba  guhindura mu ikipe. Kandi niba hari n’icyahinduwe ntabwo ari cyo cyari gikenewe. Mbifurije guhirwa mwese ! Turacyakeneye kubona Arsenal iri aho igomba kuba iri, mu bihangange by’imikino”.

Perezida Kagame yagarutse no ku mutoza  Arsene Wenger uherutse gusezera muri iy ikipe itarakunze guhirwa cyane  mu marushanwa yo ku mugabane w’iburayi mu myaka 22 amaze ayitoza agira ati “Icyo ntekereza ku ikipe mfana ya Arsenal- igira umukino mwiza ndetse n’umutoza mwiza nka Arsene Wenger, ibi bihe ntabwo ari uku byari bikwiye kurangira. Umutoza aragiye, n’ibikombe byarabuze, gusa ndacyari umufana wa Arsenal ariko ndanenga ba nyirayo”.

Iyi kipe yo mu bwongereza mu ijoro ryakeye yaraye isezerewe na  Atletico Madrid yo muri Espanye  mu mikino ya kimwe cya Kabiri cy’irangiza mu mikino yo ku mugabane w’iburayi ya  UEFA Europa League itsinzwe ibitego 2-1 mu mikino yombi yabahuje.

Umutoza waArsenal  Arsene Wenger arangije adatwaye igikombe na kimwe ku mugabane w’I Burayi dore ko icyo iyi kipe iheruka ari icyo bitaga UEFA Cup winner’s cup yatwaye 1993-94 gusa iki gikombe ntikikibaho kuko muri 1999 cyakuweho.

Arsne Wenger na Paul Kagame ubwo baheruka guhura

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger