AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Paul Kagame yagize icyo avuga ku bibaza niba Paul Rusesabagina yarageze mu Rwanda ashutswe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ntacyari kubuza inzego z’Ubutabera bw’u Rwanda gukurikirana Rusesabagina Paul uvugwaho ko yageze mu Rwanda ashutswe, ndetse anamara impungenge abavuga ko uyu mugabo atazahabwa ubutabera buboneye.

Perezida Paul Kagame yabajijwe kuri Rusesabagina Paul uri kuburanishwa n’Ubutabera bw’u Rwanda wakunze kugarukwaho cyane ubwo yafatwaga.

Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu abantu bibaza kuri Rusesabagina gusa kandi aburana hamwe n’abandi benshi ndetse akaba afatwa kimwe na bo.

Ubwo Rusesabagina yagaragaraga mu butabera bw’u Rwanda, yaba we ndetse n’amahanga bavugaga ko yashimuswe kugira ngo agere mu Rwanda ndetse bamwe bakavuga ko batizeye ko azahabwa ubutabera buboneye.

Hari kandi abavugaga ko yabeshywe kugira ngo agere mu Rwanda, ibi kandi byanagarutsweho muri uru rubanza ubwo uwitwa Bishop Niyomwungere Constantin yiyemereraga ko yakoresheje amayeri yose kugira ngo Rusesabagina agere i Kigali ariko ko nta rwego rwari rwabimusabye.

Perezida Kagame yagarutse kuri ibi byo kuba Rusesabagina yarabeshywe, agira ati “Bitwaye iki kubeshya umunyabyaha uri gushakishwa ? Iyo umubonye, ni he umushyira ? Niba ari mu rukiko, ndakeka ibyo ntacyo bitwaye.”

Naho kuri ziriya mpungenge zo kuba hari bamwe bavuga ko atazahabwa ubutabera buboneye, Perezida Kagame yagize ati “Ndashaka nanjye ubwanjye kubona ubutabera buciye mu mucyo, ni kuki mwumva ko ubutabera buboneye bugenewe abandi aho kuba twe ? Kuki ?

Ni yo mpamvu abantu bisanga baguye muri ibi bintu bidafite agaciro, bikarangira babaye abantu baronda uruhu, ni nk’aho ikintu cyonyine giciye mu mucyo mu Rwanda cyangwa muri Afurika, kigomba kugenzurwa n’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se abandi. Si byo rwose.”

Rusesabagina uregwa hamwe n’abandi bantu 20 barimo abahoze ari abasirikare bakomeye mu mutwe wa FLN, yamaze kwikura mu rubanza mu gihe urubanza rukomeje ndetse bamwe mu bo baregwa hamwe bakaba bemera ibyaha banabisabira imbabazi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger