AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Paul Kagame yageze muri Angola mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Werurwe 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola mu ruzindiko rw’iminsi ibiri nyuma y’uko Perezida w’iki gihugu nawe aherutse mu Rwanda mu mwaka ushize ku italiki nk’iyi.

Muri iyi minsi ibiri Perezida Paul Kagame aragirana ibiganiro na mugenzi we Perezida wa Angola João Lourenço.

Perezida wa Angola João Lourenço nawe aherutse kugera mu Rwanda mu mwaka ushize, ubwo yari aje mu nama idasanzwe y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Kagame si ubwambere agenderera mugenzi we perezida João Lourenço, kuko yitabiriye umuhango w’irahira rye Nzeri 2017.

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda yari muri Angola aho yasinyanye amasezerano atandukanye y’imikoranire na mugenzi we wa Angola minisitiri de Barros da Veiga Tavares.

Mu kwezi kwa gatatu 2018, u Rwanda na Angola basinyanye amasezerano y’imikoranire ku bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho Rwandair y’u Rwanda na Taag ya Angola zemeranyijwe ingendo ku bibuga by’indege bya buri gihugu inshuro zirindwi mu cyumweru.

Aya masezerano yashyizweho umukono na minisitiri Jean de Dieu Uwihanganye, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo w’u Rwanda ushinzwe ubwikorezi na Augusto da Silva Tomas minisitiri w’ibikorwaremezo wa Angola.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger