AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar bagiranye ibiganiro banakurikira isinywa ry’ amasezerano atatu agamije inyungu z’ ibihugu byombi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  yagiranye ibiganiro na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani igikomangoma cya Qatar (Emir of Qatar), ibiganiro  byibanze ku mubano w’ ibihugu byombi ,nyuma yo kugirana ibiganiro banakurikiranye umuhango w’ isinywa ry’ amasezerano atatu agamije inyungu z’ ibihugu byombi.

Kur wa Kane tariki 15 Ugushyingo 2018 Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’ iminsi ibiri agirira mu gihugu cya Qatar aho yakiriwe na Emir Sheikh Tamim mu ngoro ya Amiri Diwan i Doha.

Ibiganiro by’aba bakuru bibihugu byombi byibanze ku kurebera hamwe urwego rw’ubufatanye muri politiki, ubukungu, ishoramari n’ubuhinzi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hanarebwa uko byarushaho gutezwa imbere ku nyungu z’ibihugu byombi n’ababituye.

Nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu byabitangaje, “ Aba bayobozi bakurikiranye isinywa ry’amasezerano atatu hagati y’impande zombi. Arimo amasezerano mu bijyanye n’indege, amasezerano ku guteza imbere no kurengera ishoramari n’amasezerano y’ubufatanye ku butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi na tekiniki.”

Perezida Kagame yanasuye ibice bitandukanye birimo ikigega cya Qatar giteza imbere Uburezi, ubumenyi n’abaturage, aho yanasuye Isomero ry’Igihugu rya Qatar n’ibindi bikorwa.

Abanya-Qatar bakomeje kugaragaza ubushake bwo gukorera mu Rwanda, ndetse mu kwezi gushize rwakiriye itsinda ry’abashoramari baturutse muri icyo gihugu barambagiza amahirwe ahari.

Mu kwezi gushize u Rwana rwakiriye itsinda ry’abashoramari baturutse mu gihugu cya Qatar baza mubikorwa by’ishoramari, bakiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB); Minisiteri zirimo iy’Ibikorwaremezo, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Uburezi, iy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, n’Ikigo cy Igihugu gishinzwe Mine.

Iryo tsinda ryari riyobowe na Sheikh Faisal bin Thani Al-Thani, umwe mu bagize umuryango uyoboye Qatar, akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishoramari mu kigo ‘Qatar Investment Authority’.Igihugu cya Qatar gisanzwe gifite sosiyete ikora ubwikorezi bwo kirere ikorera mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger