AmakuruAmakuru ashushye

Perezida P. Kagame: Yatanze icyizere ku guhashya COVID-19 anavuga uko bizagenda ku batishoboye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda ijambo ryagarutse ku cyorezo cya Coronavirus giteje inkeke ku Isi yose.

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 yatahuweho Coronavirus mu Rwanda ku 14 Werurwe 2020, kugeza ubu abayanduye mu Rwanda bamaze kuba 54.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera bitewe n’imiterere y’iki cyorezo ariko kandi ko ingamba zafashwe zitanga icyizere bityo ko nta kabuza u Rwanda ruzatsinda iyi ntambara yo kurwanya icyorezo binyuze mu bufatanye bwa buri munyarwanda.

Ku kijyanye nuko ibikorwa bitandukanye byahagaze , abatishoboye baka bashobora kubura ibibatunga, Perezida Kagame yavuze ko hari kurebwa uburyo bafashwa ndetse ko igisigaye ari uko byakwihutishwa.

Ijambo rya Perezida Paul Kagame:

Banyarwanda baturarwanda mwese nshimishijwe nuyu mwanya ngize wo kuganira namwe muri ibi bihe duhanganye n’icyorezo cya Coronavirus, Isi yose ifatanyije guhashya iki cyorezo kandi kuva aho umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize buri wese yagize uruhare kugira ngo agire icyo akora, ndabashimira mwese , ubufatanye , ubwitange no kumvira amabwiriza mukomeje kwerekana.

Ndashimira byumwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi ubwitange bakomeje kugaragaza bakora amanwa n’ijoro bagerageza gukumira ubwandu bushya, bavura abagaragayeho uburwayi ndetse banatuma igihugu cyacu gikomeza gutekana, uyu munsi hamaze kugaragara abarwayi ba Coronavirus 54 mu gihugu cyacu, uyu mubare uzakomeza kuzamuka kuko hakomeje gushakishwa abahuye n’abarwayi biyo ndwara kugira ngo bapimwe ndete abagaragayeho uburwayi bavurwe.

ubu nibwo buryo bwiza bwo gufasha abashobora kuba baranduye mu rwego rwo kurinda imiryango yabo ndetse natwe twese aho dutuye. Twafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika indege zitwara abagenzi ndetse no kugabanya urujya n’uruza ku mipaka yacu, ibi byatumye hadakomeza kwinjira abandi barwayi bashya.

Twahagaritse ingendo hagati mu gihugu kugira ngo tugabanye gukwirakwiza ubwandu, icyakora Coronavirus yandura mu buryo bwihuse ndetse butarasobanuka neza bihagije, ni inshingano zacu gutuma idakomeza gukwira hose niyo mpamvu mpamagarira buri wese gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho na leta tukihanganira ingorane zose byaba bitera kugira ngo dutsinde iki cyorezo burundu cyeguhitana abantu benshi.

Harimo ibi bikurikira:

  • Kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati yawe n’abandi muteeranye igiye uvuye mu rugo ndetse niyo haba mu rugo, gukaraba intoki neza kenshi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi.
  • Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye byahungabanyije imibereho y’abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu cyose, turabasaba rero ko mwihangana, turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka, leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye, ingamba zarafashwe n’izindi zizafatwa kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe.
  • Inzego zitandukanye zizategura uburyo abatishoboye bafashwe hasigaye kubyihutisha, turakorana n’abafatanyabikorwa bacu mu karere ndetse n’abandi ku Isi mu kurwanda icyo cyorezo, ndashimira abaduteye inkunga mu kurwanya iki cyorezo harimo umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, nkaba nshimira cyane Dr Tedros ndetse na Jack Ma na Foundation ye , ndashimira kandi n’abandi bafashije mu bikorwa inama batugiriye n’ibikoresho baduhaye.
  • Ndashimira cyane Minisiteri y’ubuzima n’inzego zindi za leta muri rusange akazi keza n’ubwitange bikomeje kugaragarira mu bikorwa by’urwego rw’igihugu twashyizweho ruyoboye na Minisitiri w’intebe, abanyarwanda twishyize hamwe twivanye mu bibazo byinshi mu bihe bitandukanye, ubufatanye bwacu no kudatezuka birakenewe muri iyi ntambara turimo yo kurwanya iki cyorezo kandi tugomba kuyitsinda.
  • Nongeye kubasaba uruhare rwa buri wese, mu bikorwa no mu myumvire, ingamba twafashe ziratanga umusaruro mwiza , ibyemezo dufata uyu munsi nibyo bizatuma dushobora guhashya iki cyorezo vuba kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe. Mbifurije amahoro y’Imana muri ibi bihe turimo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger