AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Museveni yatangiye urugendo rw’iminsi 6 ku maguru mu mashyamba ya Uganda

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda n’abandi bayobozi bakuru batangiye urugendo rw’iminsi itandatu mu ishyamba mu rwego rwo kwiyibutsa urugamba rwo gufata igihugu yarwanye ubwo yahirikaga ku butegetsi umunyagitugu Milton Obote mu myaka isaga 30 ishize.

Perezida Museveni ni umwe mu ba Perezida b ‘ibihugu barambye ku butegetsi muri Afurika no ku isi. Yabugiyeho mu 1986 bikaba n’ubu byitezwe ko ashobora kuyiyamamariza kuyobora manda ya gatandatu mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri 2021.

Perezida Museveni atangaza ko azakora urugendo rw’iminsi itandatu n’amaguru mu mashyamba yo mu bice bya Galamba mu Majyaruguru ya Kampala yerekeza Birembo no mu majyepfo y’umurwa mukuru Kampala, urugendo rw’intera y’ibirometero 195.

Aha mu majyepfo y’umurwa mukuru Kampala azasoreza ngo niho ingabo ze zarwaniye urugamba rukomeye n’abarwanyi ba Milton Obote wategekaga iki gihugu mbere mu myaka ya za 1980 akaba ari rwo rugamba rwa nyuma Museveni yahise ahirikiraho ingoma y’uyu munyagitugu.

Uru rugendo kandi ngo rugamije kwishimira intambwe Museveni amaze kugeraho mu binyacumi bitatu byose amaze ku butegetsi nk’uko Don Wanyama ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Museveni abitangaza.

Don Wanyama yagize ati « Urugendo rwatangiye kuri uyu wa Gatandatu ruzamara iminsi itandatu. Ni urugendo ruzaba ruyobowe n’umukuru w’igihugu mu rwego rwo kwishimira imyaka 30 amaze ku butegetsi nyuma yo kubohora igihugu. »

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni barimo n’umuhanzi akaba n’umunyapolitiki, Bobi Wine na Asuman Basalirwa wo mu ishyaka Democratic Change ritavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganiye kure uru rugendo bavuga ko hari byinshi abanya Uganda bakeneye kandi bifite umumaro kurusha uru rugendo rwo guta igihe cy’icyumweru cyose atakaza amafaranga ava mu misoro y’abaturage nk’uko Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine abivuga.

Hari n’abatangiye gufata uru rugendo nk’ikimenyetso cy’uko Museveni yaba ari guca amarenga ko yiteguye no kuziyamamaza kuyobora manda ya 6 mu matora ya 2021 kuko kugeza ubu ntiyari yerura ku mugaragaro niba aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza.

Uru rugendo Perezida Museveni arukoze nyuma y’uko hari hashize ukwezi kumwe akoreye urundi hamwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma rwari rugamije kwamagana ruswa.

Perezida Museveni yatangiye urugendo rw’iminsi itandatu n’amaguru mu mashyamba mu rwego rwo kwiyibutsa urugamba rwo kubohora igihugu mu myaka isaga 30 ishize

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger