AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Museveni yatangaje ibyo yasabwe n’Imana

Mu nama yamuhuje n’abapasiteri ibihumbi 55 kuwa 23 Nzeri uyu mwaka muri Kampla,  Perezida Yoweli Museveni yavuze ko Imana yamusabye kubabarira uwari Minisitiri w’Umutekano muri Leta ya Obote, Chris Rwakasisi ndetse na Brig. Ali Fadhul wayoboraga batayo yitwa Simba yakoreraga mu Karere ka Mbarara.

Avuga ko yumviye ijwi ry’Imana maze aba bombi bakarekurwa kandi bari barakatiwe igihano cy’urupfu.

Yavuze ko ijwi ry’Imana ryamusabye kubabarira abari abarwanashyaka ba UPC ya Milton Obote benshi bemezaga ko nta mbabazi bakwiriye bitewe n’uko bahanganye bikomeye na NRM ye n’igisirikare cyayo (NRA).

Yagize ati “ Ubusanzwe ndasenga, Hari umugabo wo muri UPC, Rwakasisi wari warakatiwe kwicwa, banzanira urupapuro ngo ndushyireho umukono. Nagiye mu biro byanjye bito, mbwira Imana nti nyobora. Irambwira ngo oya, mubabarire.”

Museveni agira inama abayobozi ko “  Ntimukikorere imitwaro ibaremereye mushaka gukora ibintu mwenyine. Igihe ugeze mu bibazo, hamagara Imana, izagufasha.”

Muri ibi biganiro kandi nk’uko The New VisioN dukesha iyi nkuru ibitangaza, Museveni yavuze byinshi bitandukanye ku mubano we n’Imana ndetse na byinshi kuri Bibiliya n’ubwo avuga ko atakiyisoma cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger