AmakuruPolitiki

Perezida Museveni warumaze imyaka 6 atagera mu Rwanda azaza mu nama ya CHOGM

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni waherukaga mu Rwanda muri 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame yiteguye kuza kwitabira inama ya CHOGM iri kubera mu Rwanda.

Perezida Museveni yari amaze igihe kirere kire adakandagira mu Rwanda kubera ikibazo cy’umwuka mubi wagaragaye hagati y’ibi bihugu . biteganyijwe ko ari umwe mu bakuru b’ibihugu bazitabira inama ya CHOGM iri kubera mu Rwanda.

Muri iyi myaka itanu ishize yari atarakandagira mu Rwanda kubera nyine umwuka mubi wari hagati y’ibihugu byombi

Kutagenderera u Rwanda kwa Perezida Museveni kwaturutse ahanini ku kuba ibihugu byombi byari bimaze igihe bidacana uwaka, aho u Rwanda rwashinjaga Uganda guhohotera Abanyarwanda no gukorana n’abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Nyuma y’iki gihe cyari gishize Museveni atagera mu Rwanda, amakuru dukesha Chimpreports avuga ko Museveni ageze kure yitegura uru ruzinduko azagirira mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.



Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko amakuru yizewe gifite avuga ko abashinzwe umutekano wa Perezida Museveni bamaze kugera i Kigali mu rwego rwo gutegura uruzinduko rwe.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2022 ari bwo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth bazahurira i Kigali muri iyi nama ya CHOGM.

Perezida Museveni agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda nyuma y’amezi abiri yari ashize Perezida Kagame na we agiriye uruzinduko muri Uganda mu birori by’isabukuru y’umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Umubano wa Uganda n’u Rwanda umaze imyaka itanu urimo agatotsi. Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, ibimenyetso byo kuwubyutsa byaragaragaye ku ruhande rwa Uganda binyuze kuri Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.

Tariki 22 Mutarama 2022, Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali agirana ibiganiro na Perezida Kagame, byatumye abanya-Uganda n’Abanyarwanda bamuha akabyiniriro k’Intumwa idasanzwe, kuko yavuye i Kigali umupaka wa Gatuna wongera gufungurwa.

Ku itariki ya 14 Werurwe 2022, nibwo Gen Muhoozi yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwa kabiri yari ahagiriye. Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku gukemura ibibazo byari bisigaye mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Kugeza ubu umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza kuburyo bushimishije .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger