Perezida Museveni ngo yiteguye intambara n’ibihugu birimo USA bimuhora gusinya itegeko rihana abatinganyi
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yiteguye guhangana n’ingaruka zizakurikira itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina aherutse gushyiraho umukono.
Museveni yasinye kuri iri tegeko tariki ya 29 Gicurasi 2023, ibihugu birimo Leta zunze ubumwe za Amerika bitangira kumushyiraho igitutu, bimuteguza gufatira ibihano bamwe mu bayobozi bo muri Uganda.
Na mbere y’uko arisinya, ubwo abagize inteko ishinga amategeko bari bamaze kuritora, USA, ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga byasabye Museveni kutabikora kuko ngo bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Nyuma yo kurisinya, Museveni yatangaje ko nta mpamvu n’imwe yatumye yisubira ku cyemezo yafashe, ahubwo ko yiteguye guhangana n’ingaruka zizakurikiraho.
Museveni yagize ati: “NRM ntiyigeze igira indimi ebyiri, ibyo twakubwira ku manywa ni byo twakubwira mu ijoro. Isinywa ry’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina ryararangiye, nta muntu uzaduhindura. Dukwiye kwitegura intambara. Mwibuke ko intambara atari iy’aboroheje.”
Perezida wa Uganda asanzwe asobanura ko abaryamana bahuje ibitsina atari bazima, bityo ko ibihugu nka USA bidakwiye kwemeza igihugu ayoboye ko kibemerera kwanduza abandi benegihugu uburwayi bwabo.