AmakuruInkuru z'amahangaIyobokamana

Perezida Magufuli yakoze ku mitima ya benshi akusanya amaturo mu misa

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yashimishije abatari bake, nyuma yo kugaragara akusanya amaturo mu misa yabaye ejo bundi ku cyumweru gishize.

Amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Perezida Magufuli akusanya amaturo yifashishije ibase, ubwo yari yitabiriye umuhango w’iyimikwa ry’umwepisikopi wa Diyosezi Gaturika ya Mbeya, Nyir’icyubahiro Gervas Nyasionga.

Ni misa yari yitabiriwe n’ibihumbi by’abakristu gaturika b’iriya Diyosezi.

Ubwo yagezaga ijambo kuri bariya bakristu, Perezida Magufuli usanzwe ari n’umuyoboke wa Kiliziya Gaturika yahishuye ko yigeze kugira inzozi zo kuba umupadiri bikarangira zitabaye impamo.

Ati” Nkiri umwana muto, mu by’ukuri nifuzaga kuba umupadiri cyangwa musenyeri. Gusa sinzi uko byangendekeye, kuko nananiwe no kuba umukategiste. Iyo numvise nka korali iririmba, umutima wanjye usubira muri ibyo bihe . Bintera kwibaza aho nakosheje. Mwe abapadiri mbagirira ishyari, kuko nifuzaga kuba umwe muri mwe.”

Perezida Magufuli yashimiye abakristu bitabiriye iriya misa yabereye kuri Stade ya Mbeya, asaba ko abashinzwe kubara amaturo bamenya niba bayabaze neza uko bikwiye.

Amagambo y’umukuru w’igihugu cya Tanzania yakoze ku mitima abari bitabiriye iriya misa, cyo kimwe n’abbonye videwo ye akusanya ariya maturo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger