AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Macron yiganye imibyinire y’abakiri bato ubwo yishimiraga igikombe cy’Isi France yatwaye -Video

Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa, Emannuel Macron yafotowe arimo kubyina imbyino z’abakiri bato ubwo yari ageze mu rwambariro asanzeyo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ngo bishimire igikombe cy’isi cya kabiri bari batwaye batsinze Croatia ibitego 4-2.

Kuri iki cyumweru nibwo habaye umukino wa nyuma wahuzaga Croatia n’Ubufaransa, hagaragaye udushya tudasanzwe ku bakuru b’ibi bihugu bibiri kubera uburyo bitwaye kuri uyu mukino wasize Abafaransa nyuma y’imyaka 20 batwaye igikombe cya kabiri cy’isi.

Macron yasanze abakinnyi b’ubufaransa mu rwambariro barabyina bidasanzwe ndetse afatanya nabo kubyina imibyinire izwi nka dab.

Perezida  Emannuel Macron ubwo yarageze mu rwambariro , yageze aho Benjamin Mendy na Paul Pogba bari bahagaze baramubyinisha bamwigisha uko babyina imbyino z’igezweho muri iki gihe. Macron w’imyaka 40 yabyinnye uko babimwerekaga.

Uretse kuba yagaragaye abyina nyuma y’umukino, no mu mukino yishimiraga bikomeye ibitego Ubufaransa bwatsindaga. Ku rundi ruhande ariko umudamu uyobora  igihugu cya Croatia witwa Kolinda Grabar-Kitarović we yashimwe na benshi kubera imyitwarire ye muri iyi mikino y’igikombe cy’isi yaberaga mu gihugu cy’uburusiya aho yahoberaga abakinnyi bose kandi yishimye mu gihe imvura yari ibari ku mutwe.

Akandi gashya kagaragaye mu muhango wo gushikiriza Ubufaransa igikombe, imvura yaguye bazanira umutaka Perezida w’Uburusiya Putin abandi nka Perezida wa FIFA Gianni Infantino,  Perezida Macron, Perezida wa Croatia n’abandi banyacyubahiro imvura irabanyagira babazanira imitaka imvura igiye guhita.

Macron yari kumwe na perezida w’Uburusiya Vladmir Putin,perezidante wa Croatia Kolinda Grabar-Kitarović na perezida wa FIFA Gianni Infantino ndetse aba bose bafatanyije kwambika abakinnyi b’amakipe yombi imidali.

Perezida w’Ubufaransa n’uwa Croatia
Yishimiraga igitego
Perezida wa Croatia abwira Emannuel Macron ati ndababaye

Putin bamuhaye umutaka abandi baranyagirwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger