AmakuruPolitiki

Perezida Kim Jong Un yeretse Isi ko atoroshye kugeza naho ahindura ikaramu yagombaga gusinyisha

Perezida wa Koreya ya Ruguru. Kim Jong Un yeretse abatuye Isi ko atizera umuntu uwari we wese mu muhuro wamuhuje na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Uyu mugabo benshi bakunze kwita umunyagitugu, yagize amakenga menshi ubwo yari agiye gusinya amasezerano aba bakuru bibihugu bombi bari bumvikanyeho. Ubundi buri wese yari afite amasezerano yanditse agomba gusinyaho ndetse hari n’ikaramu bakoresha, iyo yari ateganyirijwe ntabwo ariyo Kim Jong Un yakoresheje.

Ubwo bari binjiye mu cyumba bari gusinyiramo, Perezida Kim na Trump basanze buri kimwe cyose giteguwe, bagiye gusinya, Mushiki wa Kim unamurindira umutekano yahise akura ikaramu yari ibitse mu mufuka w’ikoti ry’umukara yari yambaye, ayiha Kim Jong aba ariyo asinyisha aho gukoresha iyari yateganyijwe.

Daily mail dukesha iyi nkuru niyo yashyize hanze amashusho agaragaza uburyo aba bagabo bo muri Koreya ya Ruguru babigenje. Nta kindi babikoreye rero ngo abashinzwe umutekano wa Kim Jong Un banze ko kuri iriya karamu hasigaraho ibimenyetso by’amaraso ye bita DNA kuko ngo Amerika yashoboraga kuzifashisha iriya DNA ikamenya uko ubuzima bwa Kim Jong-un buhagaze ndetse ngo banakekaga ko Amerika yafatanya na Koreya y’Epfo bakamuroga.

Umuhanga mu by’ubutasi witwa Pike yabwiye Daily Mail ko abashinzwe umutekano wa Kim Jong-un birinze ko nta kintu na kimwe Kim yakoraho cyatuma asiga DNA ye.

Uretse kuba yarakoze ibi, amakuru avuga ko aho Kim Jon Un hose agiye, abashinzwe gutegura iby’urugendo rwe n’abamucungira umutekano bagomba kugenda bitwaje ubwiherero bwe kugirango aho yihagaritse bitazafasha abamushaka kumukoraho iperereza cyangwa se kumenya ubuzima bwe. Ubwo aheruka guhurira na Perezida wa Koreya y’Epfo ku mupaka igabanya ibi bihugu byombi, yari yitwaje ubwiherero.

Nkuko ibiro by’umukuru w’igihugu cya Amerika babitangaza, aba bakuru bibuhugu byombi babanje kuganira iminota 38 ari bonyine ndetse bari n’abasemuzi babo gusa, nyuma nibwo bahise babonana n’itangazamakuru batangaza ko bumvikanye ku bintu bine by’ingenzi ari nabyo bari bagiye gusinyira.

Mu byo bumvikanye, harimo ko Amerika na Korea ya ruguru bazatangira gusurana ngo kuko aribyo bizagarura amahoro muri ibi bihugu birebana ay’ingwe ndetse bakanatanya mu kubaka amahoro arambye muri Koreya ya Ruguru. Abakuru b’ibihugu bombi kandi bumvikanye guhanahana abafatiwe mu ntambara n’ababuriwe irengero. Ikiruta ikindi kandi ngo bumvikanye guhagarika umugambi wa Koreya ya Ruguru wo gukora intwaro za kirimbuzi.

Uwo mukobwa niwe wamuhaye iyo agomba gusinyisha
Ayihindura yari yambaye mu ntoki ibituma batavumbura ibiri mu ntoki c
Yarabanje arayihanagura neza
Ikaramu yasinyishije
Amasewerano basinyeho
Twitter
WhatsApp
FbMessenger