AmakuruPolitiki

Perezida Kenyatta yasabye Ingabo kuryamira amajanja kubera Al Shabaab

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yatangaje ko igihugu cye nta gahunda yo kuvana ingabo zacyo mu gihugu cya Somaliya afite mu gihe  iki gihugu cyabaswe n’ibitero bya hato na hato kitarongera kugarura amahoro n’umutekano.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko inzego z’umutekano muri Kenya zasabwe kuba maso zigakaza umutekano cyane cyane ku mupaka wa Kenya na Somaliya kuko bikekwa ko isaha n’isaha umutwe wa Al Shabaab wazengereje Somaliya wagaba igitero no kuri iki gihugu.

Umuvugizi wa Polisi ya Kenya Charles Owino,  yavuze ko mu byumweru bibiri bishize abarwanyi ba Al Shabaab bakoreye inama hafi n’umupaka uhuza Somaliya na Kenya mbere y’uko kandi ku wa 13 Ukwakira abarwanyi ba Al Shabaab bahamagawe na Komanda wabo Abdirahman Fillow mu birindiro bya El Ade bivugwa ko yahuje abarwanyi basaga 400.

Ingabo za Kenya zagiye kubungabunga amahoro muri Somaliya mu mwaka wa 2011 nyuma y’uko Kenya itakaje ingabo zitari nke mu bitero yagiye igabwaho n’uyu mutwe wa Al Shabaab.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’ingabo aho igihugu cyibuka kikanunamira imibiri y’abasirikare Kenya yabuze bari mu kazi ko kurinda umutekano,kugarura ubusugire bw’igihugu n’ubwigenge, Perezida Uhuru Kenyatta yongeye kwibutsa ingabo ko akazi kakiri kose  nta kuruhuka mu gihe Al Shabaab icyidegembya muri Somaliya ndetse no ku mupaka wa Kenya.

Muri uyu muhango kandi Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Kenya Rachel Omamo,  yashyikirije abagore babari aba-Ofisiye bakuru baburiye ubuzima mu kazi, ishimwe ririmo imidari n’ibindi bintu by’agaciro mu rwego rwo guha agaciro abagabo babo.

Mu itangazo dukesha umuryango w’abibumbye (UN) ingabo za Kenya ziri muri Somaliya biteganyijwe ko zizahava mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Sikubwabo Mark@Teradignews

Twitter
WhatsApp
FbMessenger