AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kenyatta na Raila Odinga nyuma yo kutumvikana hagati yabo biyemeje gushyira hamwe noneho

Nyuma y’imvururu zakurikiye amatora yo muri kenya yabaye umwaka ushize wa 2017  bigateza ndetse ni mpagarara mu baturage ku munsi w’ejo hashize Perezida wa kenya  Uhuru Kenyatta bitunguranye yagiranye umubonano n’ umukuru w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga mu biro by’umukuru w’igihugu i Nairobi.

Abo banyepolitike bemeranyije gutangiza umugambi wo kureba uburyo bakorana mu minsi iri mbere bidatinze.

Bumvikanye ko bagiye gushaka uko bagarura abanyagihugu bakajya hamwe,byumwihariko Raila akaba avuga ko igihe cyo gutorera umuti ibibatanya cyageze.

Ambassaderi Martin Kimani niwe uzahagararira uwo mugambi ku ruhande rwa Perezida Kenyatta, mu gihe umujyanama wa Odinga, Paul Mwangi azahagararira Bwana Odinga, ibyo bikavugwa mu itangazo ryasohowe nyuma y’uwo mubonano wabaye hagati yabo.

Uku guhura kwaba bombi kubaye hasigaye umwanya muto ngo Minisitiri wa Amerika mu by’imigenderanire Rex Tillerson agere muri Kenya nk’ uko BBC ibitangaza.

Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika nticyigeze gihagarika gusaba ko hatunganywa ibiganiro byatuma uruhagarara rwa politike rwakurikiye amatora yo mu mwaka ushize rwahagaragara.

Perezida Kenyatta we yavuze ko bemeranije na Bwana Odinga ko igihugu cya Kenya gihambaye kurusha inyungu z’umuntu umwe, ko bikwiye ko we nawe bumvikana.

Yagize ati “Twumvikanye gushira hamwe abanyagihugu no kuvugana ingorane zugarije igihugu cyacu, tukubaka igihugu gifite ubumwe kugira ntihabe umunyagihugu yumva ko akumiwe.”

“Ino ni intangiriro nshasha ku gihugu cyacu. dushobora kutabona ibintu kimwe, ariko tukaguma turi kumwe nk’Abakeny

Twitter
WhatsApp
FbMessenger