AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhangaUbukungu

Perezida Kenyatta na mugenzi we Emmanuel Macron bamuritse imodoka yateranyirijwe muri Kenya

Perezida Uhuru Kenyatta na Emmanuel Macron w’u Bufaransa bamuritse imodoka ya Peugeot SUV yateranyirijwe muri Kenya n’uruganda rw’Abafaransa, PSA Groupe, yakozwe muri gahunda yo guteza imbere urwego rw’inganda muri Kenya.

Imodoka ya Peugeot 3008 SUV iri mu zikomeye zateranyirjwe mu ruganda Kenya Vehicle Manufacturers ruri mu gace ka Thika. Ishyizwe ahagaragara nyuma yo gukorerwa igeragezwa mu bice bitandukanye mu gihugu.

Perezida Kenyatta, yasabye ibigo byose bya leta kwitabira kugura no gukoresha imodoka zateranyirijwe muri Kenya ndetse n’ibyuma bisimbura ibishaje.

Uhuru Kenyatta avuga ko binyuze muri gahunda y’iterambere kuri bose yiswe ‘Big 4 Agenda’, ubuyobozi bwe bwashyize ingufu mu birebana n’inganda bibanda ku guteranyiriza imodoka muri Kenya.

Perezida Macron yijeje ko u Bufaransa buzakomeza gukorana na Kenya mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ibikorwaremezo, umutekano no kurwanya iterabwoba.

Ati “Dusanzwe dukorana neza ariko turashaka kongera ubufatanye na Kenya n’akarere muri rusange cyane mu birebana n’umutekano n’ubwirinzi”

PSA Groupe yatangiye imirimo yo guteranya iyi modoka muri Nzeri 2017, ubundi bwoko iteranya  burimo Peugeot 2008 SUV na Peugeot 308SW buzatangira guteranywa muri Mata na Nzeri 2019. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira PSA Groupe imaze guteranyiriza muri Kenya imodoka 1000.

 

Kenyatta na Macron mu modoka ya Peugeot 3008 SUV yateranyirijwe muri Kenya

Perezida Macron yari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Kenya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger