AmakuruImyidagaduro

Perezida Kagame yongeye gusubiza ku rupfu rwa Kizito Mihigo anagira ibyo asaba abanyamakuru

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2020, umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI n’ikinyamakuru cyandika Le Monde yamubajije icyo yavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo nyuma yuko imwe mu miryango mpuzamahanga yagaragaje ugushidikanya ku byatangajwe isaba ko Leta y’u Rwanda yakwemerera inzego mpuzamahanga gukora iperereza ryigenga.

Perezida Kagame yasubije avuga ko nta cyo yakongera ku makuru yatanzwe ku bijyanye n’urupfu rwa Kizito kuko abantu bafata ubusobanuro bahawe bitewe n’uko bashaka kubyumva bityo ko abataranyuzwe batazigera banyurwa.

Inzego z’umutekano, iz’iperereza, n’urwego rw’ubushinjacyaha batangaje ko Umuhanzi Kizito Mihigo witabye Imana aguye muri kasho yiyahuye akoresheje ishuka.

Imwe mu miryango mpuzamahanga yagaragaje ugushidikanya ku byatangajwe ku rupfu rwa Kizito Mihigo isaba ko Leta y’u Rwanda ko yakwemerera inzego mpuzamahanga gukora iperereza ryigenga ku rupfu rw’uyu muhanzi.

Umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI wari mu kiganiro n’itangazamakaru yabajije Perezida Kagame icyo yabivugaho maze amubwira ko kumusubiza bisaba kubanza kumenya icyamunyura.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati “Biraterwa n’icyakunyura, ndabizi ko hari ibisobanuro byatanzwe n’abantu barenze umwe, kandi ahantu hatandukanye, niba ukimbaza gusobanura ibyo, bisobanuye ko utanyuzwe. N’iyo miryango uvuga niba itaranyuzwe, imbabarire ntabwo izigera inyurwa. Sintekereza ko nanjye nasubiza ibikunyuze”.

Yakomeje agira ati “Bizasaba ubwonko bwawe kunyurwa n’ibyasobanuwe kenshi mbere, keretse niba wasobanukirwa ari uko arinjye ubisobanuye, ariko nanjye mbisobanuye nk’uko wabyumvise nzi neza ko bishobora kurangira utanyuzwe”.

Yanavuze ko byaba byiza abanyamakuru batongeye kubaza kuri icyo ikibazo kuko byasobanuwe bihagije ahubwo ikibazo ari abadashaka kunyurwa.

Kizito Mihigo yapfuye tariki 17 Gashyantare 2020 yiyahuriye muri kasho ya Polisi iri i Remera aho yari afungiwe.

Raporo igaragaza ibyavuye mu iperereza ry’aho urwo rupfu nwabereye, raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report ) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory (iyo raporo ikaba yareretswe umuryango we) n’ibyavuye mu ibazwa ry’abantu babajijwe, yagaragaje ko yapfuye yiyahuye mu mugozi.

Iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga.

Raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko icyateye urwo rupfu ari kubura umwuka (Asphyxia/hyptpda), gushobora guterwa no kuba yariyahuye yimanitse.

Abantu babajijwe harimo Abapolisi bari barinze aho Kizito Mihigo yari afungiye, bahamya ko batashoboraga kumva ibibera mu cyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo, bitewe n’uko bagaragaje ko hagati y’aho bari bicaye n’icyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo hari intera itatuma bumva ibyabaye.

Nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, Ubushinjacyaha Bukuru busanga urupfu rwa Bwana Kizito Mihigo rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger