Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Macky Sall wa Senegal (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Macky Sall wa Senegal uheruka gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri yikurikiranya.

Ni umuhango wabereye mu mujyi wa  Diamniadio kuri uyu wa kabiri.

Uretse Perezida Kagame witabiriye uyu muhango, abayobozi 18 bakomeye bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika na bo bawitabiriye. Aba barimo Muhammadu Buhari wa Nigeria, Sahle Work Zewde wa Ethiopia, Andriy Rajoelina wa Madagascar, Roch March Kabore wa Burkina Faso, Adama Barrow wa Gambia, Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire, George Weah wa Liberia, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazza, Ibrahim Boubakar Keita wa Mali, Mahamadou Issoufou wa Niger na Alpha Conde wa Guinea.

Abandi bitabiriye uyu muhango ni Mohammed Ould Abdul Aziz wa Mauritania, Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Faure Gnassingbe wa Togo, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, Jose Mario Vaz wa Guinea Bissau, Jorge Carlos Fonseca wa Cape Verde cyo kimwe na Julien Nkoghe Bekale uherutse kugirwa Minisitiri w’intebe wa Gabon.

Perezida Kagame asuhuzanya na Muhammadu Buhari wa Nigeria.
Perezida Macky Sall arahirira kuyobora Senegal.

Perezida Kagame yakirwa ku kibuga cy’indege i Dakar ku munsi w’ejo.

 

Amafoto: @Village Urugwiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger