AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yitabiriye inama y’ibihugu bikize ku Isi mu Bufaransa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Bufaransa mu Mujyi wa Biarritz kuri iki cyumweru tariki 25 Kanama 2019, aho yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi bizwi nka (G7).

U Rwanda ni kimwe mu bihugu umunani byatumiwe muri iyo nama ariko bitari muri ibyo birindwi bikize ku isi. Mu bindi byatumiwe harimo Australia, Burkina Faso, Chili, Misiri, u Buhinde, Senegal na Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwatumiwe muri iyo nama nk’igihugu giheruka kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ibindi bihugu bine byo ku mugabane wa Afurika byayitumiwemo ni Igihugu cya Misiri kiyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Igihugu cya Afurika y’Epfo cyitegura kuyobora uwo muryango, Igihugu cya Senegal kiyobora Umuryango w’ubufatanye Bushya mu Iterambere ry’Afurika (NEPAD) n’Igihugu cya Burkina Faso umuryango G5 Sahel uhuriweho n’ibihugu byo mu Karere ka Sahel.

Kagame yageze mu Bufaransa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger