AmakuruAmakuru ashushyePolitikiUbukungu

Perezida Kagame yitabiriye inama muri Nigeria yahuriyemo na barwiyemezamirimo barenga 5000(Amafoto)

Perezida Paul Kagame yageze i Abuja muri Nigeria ku mugoroba wo ku wa Gatanu aho aritabira ibiganiro bya ‘Tony Elumelu Entrepreneurship Forum’ byitabiriwe na barwiyemezamirimo barenga 5000.

Ibi biganiro Perezida Kagame yitabiriye bitegurwa n’Umuryango The Tony Elumelu Foundation, ku ngingo yo guhanga imirimo no guteza imbere ba Rwiyemezamirimo.

Ibi biganiro by’iminsi ibiri byitabiriwe kandi na Perezida wa Senegal, Macky Sall, Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshiseked na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Dr. Ruhakana Rugunda.

Umuryango The Tony Elumelu Foundation utangaza ko ibi biganiro ari umwanya mwiza kuri ba rwiyemezamirimo ku kuganira n’abayobozi bakuru kandi bari mu nzego zifata ibyemezo herekanwa uruhare rwa za guverinoma n’abaturage kugira inyota yo gukora, guhanga imirimo no gushora imari .

Ibi biganiro bije bisoza gahunda y’amahugurwa ategurwa n’uyu muryango agamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Kuri iyi nshuro urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu rw’Abanyafurika rwahuguwe rutoranyijwe mu bagera ku bihumbi 200 bari basabye kwinjira muri iyi gahund.
Umuherwe Tony Elumelu w’imyaka 56 y’amavuko washinze The Tony Elumelu Foundation ni rwiyemezamirimo akaba n’inzobere mu bijyanye n’ubukungu muri iki gihugu cya Nigeria.

Tony Elumelu yashinze ibigo bitandukanye by’ishoramari birimo Banki izwi nka United Bank for Africa n’ikigo Heirs Holdings.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame, Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe wa Uganda n’abandi banyacyubahiro bakiriwe ku meza basangira na Tonny Elumelu.

Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro basangiriye ku meza amwe

Iyi nama yahuje Kagame n’abandi byanyacyubahiro batandukanye harimo na barwiyemezamirimo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger