AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo akayabo ko kurwanya COVID-19

Kuri uyu wa 26 Werurwe, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), yifatanyije n’abakuru b’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi (G20) mu nama idasanzwe yigaga ku cyorezo cya Coronavirus.

Ni inama Perezida Kagame yitabiriye ari muri Village Urugwiro, abayitabiriye bakaba bayikoze hifashishijwe uburyo bw’iyakure hifashishijwe ikoranabuhanga (Video Conference).

Muri iyo nama, Abayobozi ba G20 bemeranyije gufata ingamba zose zikenewe zo kurinda abatuye Isi icyorezo cya Virusi ya Corona.

Abo bayobozi bemeranyije gushyigikira OMS mu rugamba irimo rwo kurwanya COVID-19, batanga ibikoresho by’ubuvuzi, ibikoresho byo gusuzuma, imiti ndetse n’inkingo.

Abayobozi kandi biyemeje gukoresha inzira za Politiki zishoboka, mu rwego rwo kugabanya ingaruka Coronavirus ishobora kuzagira ku bukungu n’imibereho y’abatuye Isi ndetse no kugarura iterambere ry’isi, bazanzamura isoko rusange ndetse no gusubiza Isi ku murongo.

Ikindi ni uko ibihugu bigize G20 byiyemeje gushora Tiliyoni eshanu z’amadorali ya Amerika mu bukungu bw’isi, mu rwego rwo kwirinda ingaruka COVID-19 ishobora kugira ku bukungu n’imibereho y’abatuye Isi.

Uretse Perezida Kagame witabiriye iyi nama yateguwe n’Umwami wa Arabie Saoudite, Salman bin Abdulaziz Al Saud, undi muperezida wa Afurika wayitabiriye ni Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo uyoboye Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ari muri Village Urugwiro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger