AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya AfCFTA i Niamey muri Niger

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya 12 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, yabaye kuri iki Cyumweru taliki ya 7 Nyakanga 2019, i Niamey muri Niger.

Muri iyi nama habereyemo igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ikiciro cya mbere k’isoko rusange ibihugu by’Afurika bihuriyeho AfCFTA.

Perezida Paul Kagame yashimye raporo yatanzwe na Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou mu bijyanye n’ishyirwaho ry’iri soko. Ni umuhango wabimburiwe no gushyira umukono ku masezerano y’iri soko kw’ibihugu bya Nigeria na Benin, bituma ibihugu byayashyizeho umukono bihita biba 54.

Perezida Paul Kagame ati: “Ndashimira Perezida Issoufou kuri iyi raporo yakoze. U Rwanda ruremera byimazeyo imyanzuro yayo. Turemenya cyane ku ngingo ebyiri. Imwe muri izo ngingo ni irebana no korohereza abacuruzi bato n’abaciriritse bakora ubucuruzi ndengamipaka cyane cyane amategeko agenga ubwo bucuruzi.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Itangizwa ku mugaragaro ry’iri soko rusange ryacu ni intambwe ikomeye ku muryango wacu, amateka azatwereka uruhare rukomeye ndetse n’umusanzu wa Perezida wa Niger Issoufou watumye tugera kuri iyi ntambwe ikomeye.

Nshuti yange ndagushima cyane, igisigaye ni uruhare rwacu rwo gusoza ibiganiro byari bisigaye, n’ibikoresho bya ngombwa bikenewe ku gihe, ndashima kandi n’umwanzuro w’akanama kadasanzwe kemeje ko Ghana ari yo yakira, ikaba ibiro by’ubunyamabanga bukuru bw’iri soko rusange.”

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina J Mohammed, yavuze ko ayo masezerano ari igikoresho kiza cyo kuzamura ubukungu no guhanga udushya kuri Afurika no guhanga imirimo biganisha ku iterambere rirambye hagamijwe kugera ku kerekezo cy’Afurika 2063.

Gushyira mu bikorwa aya masezerano, biteganyijwe ko bizaba isoko rigari ku bagera kuri miriyari imwe mu batuye Afurika.

Perezida wa Banki Nyafurika y’Ubucuruzi n’iterambere (TDB), Admassu Tadesse, yavuze ko bari gutera inkunga y’ishingwa ry’urubuga rworoshya uburyo bwo kwishyurana amafaranga ruzoroshya ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano y’isoko rusange ry’Afurika (AfCTA), ruzatuma haboneka miriyari 5 z’amadolari y’Amerika azaturuka mu kiguzi cyo guhererekanya amafaranga mu bucuruzi kandi bakazatanga miriyari 25 z’amadolari yo gufasha iryo soko mu kugera ku kerekezo cy’Afurika 2063.

Amasezerano ashyiraho iri soko rusange ry’Afurika yatangirijwe i Kigali muri werurwe 2018 mu nama ya 10 y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe, aho ku ikubitiro ibihugu 44 byatashye bimaze kuyashyiraho umukono, ubu ku munsi w’ejo hashize bikaba byarabaye 54.

Iyi nama idasanzwe ya 12 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika na za Guverinoma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger