AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yikomye abivanga mu miyoborere y’u Rwanda anakomoza kubamusaba gufungura Rusesabagina

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kuvuga ku kibazo cy’abamusaba kurekura umunyapolitiki Paul Rusesabagina wahamijwe n’inkiko z’u Rwanda ibyaha by’iterabwoba.

Mu musangiro wahuje umukuru w’igihugu n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ku munsi w’ejo Perezida Paul Kagame yongeye kuvuga ko mu bashaka kwivanga mu mitegekere y’u Rwanda ntawe ushobora kumuha amabwiriza mu mikorere.

Perezida Kagame yabwiye abadipolomate bakorera mu Rwanda ko nta bwiru buri mu masezerano u Rwanda ruherutse kugirana n’u Bwongereza kandi ko nta gitutu uko cyaba kingana kose cyatuma Abanyarwanda batatira indangagaciro zabo z’ubumuntu zibaranga mu mibereho yabo.

Imyaka 2 yari yihiritse Perezida Paul Kagame atakira ku meza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda kubera icyorezo cya COVID19.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri Umukuru w’Igihugu ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame nibwo yakiriye abadipolomate maze agaruka kuri bimwe mu by’ingenzi byabaye muri iyi myaka hafi 3 ishize birimo n’urubanza rwa Paul Rusesabagina watawe muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda muri 2020 ndetse akaba aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’umutwe MRCD/FLN yashinze akaba yari anawubera umuyobozi.

Aha Perezida Paul Kagame yagaragaje ko usibye no mu Rwanda nta kindi gihugu kigendera ku mategeko cyakwihanganira ibyakozwe na Rusesabagina kitamugejeje mu butabera ariko ngo igitangaje ni uko bimwe mu bihugu byakomeje gushyira igitutu ku Rwanda ngo arekurwe bitanagaragaza ko ari umwere.

Yagize ati “ Hari igihe umwe mu bayobozi bo muri ibi bihugu twubaha yaje kundeba arambwira ati urabona ukwiriye kurekura uriya mugabo. Ndamubwira nti ‘ariko icya mbere njye ntabwo ndi urukiko, icya kabiri n’iyo kwaba ari ugukoresha ububasha bwanjye nka Perezida naba mbukoresheje nabi. Ese ubundi wambwira impamvu uyu mugabo akwiye kurekurwa? Ndongera nti ‘niba wumva akwiye kurekurwa imiryango y’inzirakarengane zazize ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro yaje ikica abantu babo yo bizagenda bite, nzababwira iki?’ Nabivuze kuko nta nubwo yajyaga impaka avuga ko uyu muntu ari umwere! Ndamubwira nti ‘ese urumva ubwo bwaba ari ubutabera ku byabaye kuri aba bantu bandi?’ Arangije arambwira ati ooohhh. Ese hari n’inzirakarengane cyangwa abo byagizeho ingaruka? Abo twagenda tukabihanganisha. Ndongera nti ‘ese abandi bareganwa na we bo bizagenda bite?’ Birumvikana ko ibyo yavugaga nta shingiro byari bifite ariko yasaga n’uvuga ati ugomba kubikora kuko mbivuze cyangwa kuko inkuru ivugwa kuri uyu muntu iratureba, muri make ni nko kuvuga ati ‘uyu muntu nitwe twamugize uwo ari we.’ Kandi koko ni byo, ni bo bamuhaye kwamamara kuko bashakaga indi nkuru igoreka amateka y’u Rwanda. Intego yabo ni ugufata inzirakarengane zigahinduka abanyabyaha.”

Perezida Kagame kandi yakuriye inzira ku murima abatekereza kugamburuza u Rwanda avuga ko bene rwo bamaze gutahura uwo mugambi mubibasha yagereranyije n’igitutsi ku Rwanda.

Ati “Tugomba kugira ubushobozi kandi turabufite bwo kujya twakira ibi bitutsi, ni ko nabyita. Twubatse ubushobozi bwo kubyakira kandi ntibitubuze gukomeza ubuzima bwacu. Kandi reka mbabwire amateka yacu, umutima, abo turi bo, nta gitutu uko cyaba kingana kose cyagira icyo kidutwara hano. Ndabizi ko bamwe basanzwe babizi ariko nagira ngo mbibibwirire. Nizeye kandi ko no mu gihe nzaba ntahari abandi Banyarwanda beza bazahangana n’ibi bibazo duhura nabyo buri munsi.”

Ku bivugwa ku masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza agamije gushakira umuti ikibazo cy’abimukira Umukuru w’igihugu yashimangiye ko u Rwanda rudashobora gucuruza abantu nkuko bamwe babivuga kuko indangagaciro z’Abanyarwanda zitabyemera.

Aha Perezida KAGAME yavuze ko kuva 2018 ubwo u Rwanda rwatangira gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’ikibazo cy’icuruzwa ry’impunzi n’abimukira bo muri Libya ibihugu bitandukanye bifite icyo kibazo iwabo byahise byifuza gufatanya na leta y’u Rwanda nyuma yo kubona ko uburyo u Rwanda rwabikoragamo bwatanze umusaruro.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Icyo twari twaremeranyije ni uko mu gihe bageze hano bashoboraga gusubira iwabo mu buryo bworoshye mu gihe ari byo bahisemo. Icya kabiri ni uko ibyo bihugu by’i Burayi byemera kwakira abimukira byagombaga kuza mu mutuzo bigahitamo abo byifuza kujyana kandi ibyo nubundi ni byo byiza kurusha kujya kugwa muri Libya. Icya gatatu nanone twaravuze tuti ‘abadashobora gusubira iwabo ku mpamvu zabo bwite ntibanatoranywe n’ibyo bihugu turabaha andi mahitamo yo kubashakira uburyo baguma hano.’ Hari ayo mahitamo 3 muri 2018. Ndatekereza ko ari bwo buryo ubu bufatanye bushya n’Ubwongereza bwaje.”

Yunzemo ati “Ni nk’aho babibonye baravuga bati ikibazo cy’aba bantu twagisuzuma bari hano aho kugira ngo bacururizwe mu bihugu byacu! Nta kibi rero kibirimo nta na kimwe twahisha ngo tutagaragaza mu mucyo, uko ni ko bimeze kandi aba ni bo turi bo nanone. Nashakaga kubitangaho umucyo rero ari na yo mpamvu navugaga ko hari ibintu tutagurisha by’igiciro kitabarika kuko natwe turi abantu bafite ishema n’icyubahiro; Ntabwo rero turimo kugura no kugurisha abantu hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza. Iki ni ikibazo abantu bashobora kumva bitandukanye abandi ntibakishimire ariko bigomba kurangira hari igikozwe.”

Mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakiriwe ku meza n’umukuru w’igihugu kandi harimo abagera kuri 21 bashya bataramara icyumweru bamugejejeho impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger