Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’abaturage ba Kicukiro mu muganda ngarukakwezi

Kuri uyu wa gatandatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’abaturage b’akarere ka Kicukiro, mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wabereye ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kicukiro.

Ni umuganda wanitabiriwe n’Abaminisitiri batandukanye b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Igikorwa cy’umuganda kibanze mu kubaka imiyoboro y’amazi ku rwibutso.

Perezida Kagame yashimiye abaturage bitabiriye uyu muganda, anabibutsa ko inyungu u Rwanda rubonera mu muganda ari ugukorera hamwe kandi cyane, mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ati” Ndagirango mbanze mbashimire mwese kuba mwitabiriye umuganda. Musanzwe muzi ibyo dukuramo; gufatanya, gukora, no kwiteza imbere.Uwikorera ntabwo asigana kandi abafatanyije bagera kuri byinshi, bagera kure.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kurangwa n’ubufatanye, bitari mu Rwanda gusa ahubwo n’ahandi bazajya mu mahanga bagasanga hari igikorwa rusange kigamije guhindura ubuzima bw’abaturage kiri gukorerwa.

Ati” Ubutaha rero niba mwatembereye muri EAC n’ahandi hose, haba muri Kenya, Uganda, Tanzania, i Burundi mu baturanyi aho ariho hose, ni musanga hari ibikorwa barimo bibateza imbere mujye mubasanga mufatanye, mukorere hamwe nk’uko nabo baje kwifatanya natwe.”

“Ubufatanye ni bwo dushaka haba mu Rwanda, muri Afurika y’i Burasirazuba na Afurika yose. Ni wo muco wacu, ni cyo dushaka nk’abanyarwanda, nk’abanyafurika. Umuganda rero na wo mu byo uvuze harimo ubufatanye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger