AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Perezida Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange(Amafoto)

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abaturage b’ingeri zose batuye Umujyi wa Kigali gukora siporo rusange(Car Free Day).

Iyi Siporo rusange isanzwe ibera muri Kigali, imenyerewe kuba kabiri mu kwezi. Perezida Kagame kandi ni we wagize uruhare mu ishyirwaho ryayo.

Amafoto ari ku rubuga rwa Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, agaragaza Perezida Kagame anyonga igare mbere yo kuganiriza abitabiriye Car Free Day yo kuri iki cyumweru.

Mu byo Perezida Kagame yagarutseho ubwo yaganirizaga abitabiriye iyi Siporo rusange, yavuze ku kamaro ka siporo ku buzima bw’umuntu aho yashimangiye ko gukora siporo bituma ubwonko bukora neza.

Ati”Ndabona abakiri bato n’abageze mu za bukuru hano. Ndagira ngo mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri. Iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko yifuza ko n’abagore bajya bitabira iyi siporo ku bwinshi, dore ko ubwitabire bwabo bukiri hasi ugereranyije n’abagabo.

Perezida Kagame agendera ku igare muri Siporo rusange.
Perezida Kagame aganiriza abitabiriye siporo rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger