AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yazamuye mu Ntera abasirikare batanu bakomeye bahita bahabwa n’inshingano nshya

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera aha n’inshingano nshya abasirikare bakomeye b’igisirikare cy’u Rwanda RDF.

Lt Col Francis Regis Gatarayiha yazamuwe ku ipeti rya Colonel, agirwa n’Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Itumanaho, ikoranabuhanga n’Umutekano w’Ikoranabuhanga (Cyber Security) muri RDF.

Col Gatarayiha azamuwe mu ntera ndetse anashyirwa mu nshingano nshya nyuma y’igihe gito asimbuwe na ACP Lynder Nkuranga ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Abinjira n’Abasohoka (Director General of Immigration and Emigration).

Lieutenant Colonel Karangwa Caple Mwezi yazamuwe ku ipeti rya Colonel.

Lieutenant Colonel Lambert Sendegeya yazamuwe ku ipeti rya Colonel.

Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema yazamuwe ku ipeti rya Colonel, na we akaba aherutse gusimburwa ku mwanya w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) na Dr. Nsabimana Ernest.

Lieutenant Colonel Aimable Rudahunga na we yazamuwe ku ipeti rya Colonel.

Izi mpinduka zahise zitangira gushyirwa mu bikorwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger