AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yavuze kuri Twagiramungu na Paul Rusesabagina batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ku kwihuza kw’amashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda arngajwe imbere na Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina avuga ko ari abagabo bagizwe n’itangazamakuru gusa.

Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage, Kagame yabajijweakuri Twagiramungu, wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda, n’ibyo anenge Kagame, yasubije ko Twagiramungu amushinja ibintu byose, gusa we ngo ntamukurikirana, ko nta rubanza rumuriho.

Kuwa kabiri, Faustin Twagiramungu uyobora ishyaka RDI-Rwanda na Paul Rusesabagina uyobora MRCD batangaje ko “basanze bafite intego zisa” maze “biyemeza gukorera hamwe”.

Nyuma y’uku kwishyira hamwe, Twagiramungu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko biyemeje kurwanya Leta y’u Rwanda mu buryo bwose bushoboka kugira ngo yemere kumvikana nabo.

Kagame yavuze ko uretse kuba aba bagabo barahisemo guhuza imbaraga kugira ngo barwanye ubuyobozi bw’u Rwanda,atari ibintu bishya kuko bahozeho ndetse bakaba ari abagabo bo mu itangazamakuru gusa.

Ati: “Abo bantu, Twagiramungu na Rusesabagina bari iburayi bakoresha impuhwe z’ababiligi bakiyita abarwanira demokarasi n’ubwisanzure. Ariko ni agatsiko k’aba ‘hooligans'”kagambiriye guteza abandi ibibazo.

Perezida Kagame avuga ko hari ubwo yumva bamwe mu banyaburayi babatera inkunga kuko ngo badakunda Kagame, bakumva uburyo bwo kumutera ari ugufasha iryo tsinda ry’abo bagabo bombi.

Faustin Twagiramungu kuwa gatatu yabwiye BBC ko niba Leta y’u Rwanda ishaka amahoro yakwemera kuganira nabo, ati: “Niba atayashaka [Kagame] nakenyere duhangane nawe”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger