AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda na Uganda no ku masezerano y’u Rwanda na Arsenal

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo muri Kenya, NTV, cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC; umubano w’u Rwanda na Uganda; amasezerano y’u Rwanda na Arsenal ndetse n’iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Ku mubano w’u Rwanda na Uganda , Perezida Kagame yavuze ko nta kabuza umubano w’u Rwanda na Uganda uzamera neza mu gihe cyose ibihugu byombi bifite ‘ubwubahane’.

“…….na mbere y’uko tugira inama muri Angola yahuje abakuru b’ibihugu byombi, twari dusanzwe duhura tukaganira kuri bimwe muri ibi bintu.”

“Nyuma haza ubu buryo bundi bw’ibiganiro, biracyakomeje. Hari inama igiye kuba ku wa 18 z’uku kwezi, yagombaga kuba yarabaye mbere yimurwa ubugira kabiri, […] nibura ikiriho ni uko tuzahura, tukareba ko twakuraho ibibazo bigihari.”

“Umwe ashobora kubyita ibibazo bikomeye, ariko ibi ntabwo ari ibibazo bitakemuka. Nta kintu gikomeye abantu bataganiraho, nyuma bakabifaho umwanzuro kugira ngo bakomeze barebe imbere. Ndatekeza ko impamvu nziza zizigaragaza tukabona uburyo, ariko icy’ingenzi ni ukugira ubwubahane kuri buri ruhande.”

Kuva mu 2017, umubano w’u Rwanda na Uganda ntiwifashe neza ahanini biturutse ku kuba abanyarwanda bahohoterwa iyo bagiye muri iki gihugu cy’igituranyi, bamwe bagafungwa abandi bagakorerwa iyicarubozo nyuma bakajugunywa ku mipaka barabaye.

Ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal , umukuru w’igihugu yabajijwe icyo avuga ku byagiye bitangazwa n’abantu batandukanye ko amafaranga yashowe mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda mu ikipe ya Arsenal yari akwiye gushyirwa mu bindi, avuga ko adashobora kubuza abanenga kunenga, gusa ko umusaruro w’ubu bufatanye uhari kandi mu buryo bugaragara.

“Inyungu irahari mu buryo bwinshi twabonye incuro amagana ya ba mukerarugendo, kandi abo ba mukerarugendo bazana amafaranga. Ntabwo baza kunsaba amafaranga, ahubwo bo baduha amafaranga. Dufite imibare y’abantu bajyanye by’umwihariko na ririya shoramari, imibare mu buryo bw’amafaranga bakoresheje mu gihugu.”

“Muri make, kunenga bikwiye kujyana n’ibimenyetso, ntabwo bihagije kuvuga ngo iki ni kibi kuko ngo unenga gusa, ukumva ko umuntu aza kukwizera. Ndatekereza ko byaba byiza kunenga uvuga uti ibyo uri gukora ni bibi ukabiherekesha imibare ukanyereka uburyo ari bibi. Ntabwo bihagije kumbwira ngo wari ukwiye gushora amafaranga yawe hariya, yego nshobora kuba ariho nayashyize, ariko nyereka uburyo byari kugira inyungu nini kurusha aho nayashoye.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) giherutse gutangaza ko ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal bumaze kugira inyungu ibarirwa muri miliyoni 36 z’ama-pound, ni ukuvuga asaga miliyari 36 Frw. Umwaka ushize wa 2018, mu Rwanda haje abakerarugendo bangana na miliyoni 1.7.

Perezida Kagame yavuze ko hazahoraho ibisitaza muri EAC bituma ibintu bitagenda neza gusa ashimangira ko hariho n’uburyo bwo kubikemura aribwo bunyura mu biganiro.

 “Intambwe yatewe mu myaka ishize ni ingenzi cyane. Urugero abaturage bo muri EAC bakora ubucuruzi hagati yabo batekanye, hari amategeko yashyizweho adufasha mu buhahirane mu buryo buboneye, wenda ntituragera aho tugomba kuba turi 100%, ahari turi kuri 70%, ni ngombwa ko tugomba gukora ibyisumbuyeho.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger