AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yavuze ku cyakorwa mu kurandura ubukene mu karere ka Nyamagabe

Mu ruzinduko Umukuru w’Igihugu  yagiriye mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019, Perezida Kagame yasabye abaturage n’abayobozi gufata iya mbere bakikemurira bimwe mu bibazo badategereje abaterankunga.

Perezida Kagame yakebuye abirirwa bicaye badakora ababwira ko bakwiye guhindura iyo myumvire kuko iterambere ritazabizanira ababwira ko “Ntawarwanya ikibazo cy’ubukene adahadurutse ngo akoreshe na duke abona.”

Ati “Niba hari abacyifashe mu mifuka birirwa ku mihanda babara imodoka zihise ntacyo bakora, na byo ni ukubigabanya, umuntu akabyuka mu gitondo yaraye atekereje icyo akora.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi n’abaturage gufatanya bagashyiraho akabo kugira ngo barangize impamvu zibagumisha mu bukene.

Agaruka ku kibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana yagize ati “Ntawifuza ko abantu bacu bahera mu kugwingira. Rimwe na rimwe abana bacu bagwingizwa n’uburangare, bitari uko ibyajyaga kubafasha byabuze. Icyo gihe abayobozi bakwiye kubigiramo uruhare runini rwo kwigisha abaturage, no kubakurikirana, no kubereka ibibari hafi bishobora gukoreshwa kugira ngo bibafashe.”

 “Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? Abaterankunga bazatugaburira nibarangiza badukurikirane bajye kudushakira aho twiherera? Kuki icyo cyaba ikibazo gihoraho?”

“Iyo abantu batekereza neza, iyo abayobozi n’abaturage batekerereje hamwe neza gushaka umuti w’ibibazo bahura na byo biroroha. Ntabwo iteka ari ibintu bikwiye guturuka ahandi, ibyinshi bikwiye kuba bituruka muri twebwe.”

Mu mibereho myiza, Nyamagabe ifite amashuri ku byiciro bitandukanye, aho bafite amashuri y’inshuke 89, ndetse na Kaminuza yigisha kubungabunga ibidukikije no gufata neza ubutaka. Hari kandi amasomero 248 yigisha abakuze batazi gusoma no kwandika n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, avuga ko bafite ibyumba by’amashuri byinshi bishaje bigera 165, bikeneye gusimbuzwa.

Hari kandi ukurinda abana guta ishuri, barwanya ibibitera nk’abarimu basibiza abana ku kigero kiri hejuru, imirimo mibi ikoreshwa abana, bikajyana no gukangurira abayobozi b’ibanze gusubiza mu ishuri abana bavuye mu ishuri.

Mu buzima, nyamagabe bafite ibitaro bibiri, biri ku rwego rw’akarere ari byo Kigeme na kaduha, hakaba ibigo nderabuzima 19, imbangukiragutabara umunani n’iyo Perezida Kagame yaraye abemereye zikaba zigiye kuba icyenda.

Hari kandi amavuriro yigenga na za farumasi na ‘health posts’ bigera kuri 20, bakaba bafite intego y’ibindi 53 vuba aha, ariko intego akaba ari ukazagera mu tugari twose uko ari 92.

Perezida Kagame yasabye abayobozi n’abaturage gufatanya bagashyiraho akabo kugira ngo barangize impamvu zituma baguma mu bukene
Perezida Kagame yabwiye abaturage ba Nyamagabe ko ibikeneye guhinduka bigomba guhera no mu mutwe, mu mitekerereze

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger