AmakuruAmakuru ashushyePolitikiUbukungu

Perezida Kagame yavuze ko byihutirwa kuvanaho inzitizi zose zibangamye mu bagize Umuryango wa EAC

Perezida Paul Kagame ukuriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC atangiza umwiherero w’Abayobozi bo mu bihugu bigize uyu muryango, yavuze ko byihutirwa hakwiye kuvanwaho inzitizi zose zibangamye mu bagize Umuryango wa EAC kugira ngo bagere ku ntego y’akazi keza batangiye kandi bari hamwe. Yavuze ko nta kindi gikenewe uretse ubushake bwa politiki, ngo kabone n’iyo kaba akantu gato k’inzitizi kabayeho gakeneye ubushake ngo gakemuke.

Yasabye ko abantu batekereza ibintu bikomeye kuko ngo nta kibi kirimo kwiha intego ndende kuko ahanini bamaze umwanya baganira ku bintu bisanzwe.

Urugero yarutanze ku nama iheruka kuba i Kigali ihuje abayobozi b’ibigo by’abikorera n’abandi bashoramari (Africa CEO Forum), avuga ko abayitabiriye bavuze ko hari byinshi abashoramari ba Africa bafashamo mu iterambere ry’umugabane.

Perezida Kagame kandi yasabye abawurimo kugira ikerekezo kimwe nk’uko babikoze mu myaka 10 ishize mu mwiherero nk’uyu wabereye i Kigali, kandi ukavamo ibitekerezo byiza byatumye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba hari iterambere ubusha kugeraho.

Ati “Reka dukomeze uwo murongo, ntaguhishanya, tuganire kivandimwe turebere hamwe ibikiri inzitizi ku muryango wa Africa y’Iburasirazuba, icyambere gikenewe ni uko urwego rwacu rujya ku murongo, haba mu kurwiyumvamo no guteza imbere gukorera mu mucyo no gukorana mu bijyanye n’imiyoborere y’urwego.”

Yavuze ko ari byo bizafasha kuba imbere mu muryango abantu bizeranye kandi n’abaturage bakarwizera.

Abateraniye mu mwiherero barimo abagize Inama ya ba Minisitiri (EAC Council of Ministers), n’Abakuriye Inzego n’ibigo bishamikiye ku Muryango uhuza ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) baraganira ku ngingo zinyuranye zijyanye no kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize umuryango.

Izo ngingo ziganirwaho ziri mu byiciro bitatu, barareba Aho gushyira mu bikorwa inkingi zo kwihuza kw’ibihugu binyamuryango bigeze, baraganira ku mikorere no guhuza ibijorwa kw’Inzego n’Ibigo bishamikiye kuri EAC mu rwego rwo kwihutisha kwishyira hamwe kw’ibihugu igice cya gatatu k’ibiganiro kijyanye no kwiga uruhare rw’abikorera n’inzego za sosiyeti sivile muri ibyo bikorwa n’icyo bitezweho mu kwishyira hamwe kw’ibihugu bya EAC.

Ku karere ka EAC, ngo hari intego y’uko kaba agace gakomeye mu bukungu gashyira imbere abaturage, kandi abikorera bafitemo ijambo, bityo akavuga ko hatagomba gusigara inyuma y’ibindi bice bya Africa ko ahubwo kagakwiye kuba ari ko kayoboye izindi mpinduka.

Ati “Tugomba kumva ibyo abaturage badusaba n’ibyo abikorera basaba kugira ngo tubafashe kugera ku ntego zabo.”

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Libérat Mfumukeko yavuze mu myaka 20 ishize hatangiye umuryango uvuguruye hari byinshi byagezweho nko gushyiraho inzego za EAC, Urukiko rw’uyu muryango n’indi mishanga igamije iterambere, imwe yakozwe indi ikaba irimo gukorwa harimo nk’uwa gari ya moshi, amashanyarazi, ibyambu, n’inyubako zihuza imipaka, imishinga ijyanye no guteza imbere uburezi ndetse n’ubuzima.

Ubwo Perezida Kagame yageraga ahabereye umwiherero, abayobozi bose bahise bahaguruka baramwakira
Twitter
WhatsApp
FbMessenger