AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yavuze inkwano bamuhaye ndetse n’igihe azasubirira kureba umupira w’amaguru

Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Radio na Televiziyo by’igihugu, abaturage bamubaza ibibazo bitandukanye ari na ko abanyamakuru bari bayoboye ikiganiro bacishagamo akabo bakamubaza.

Muri iki kiganiro cyatangiye saa cyenda z’igicamunsi, Perezida Kagame yabwiwe  n’umunyamakuru ko muri iyi minsi akunze kujya kureba umukino w’intoki wa Basketball wanabonye inyubako igezweho ya Kigali Arena, bityo ko abantu bibaza igihe azasubirira kuri Stade kureba umupira w’amaguru dore ko mu myaka yashize yakundaga kujya kureba imikino itandukanye y’ikipe y’igihugu.

Yavuze ko kureba umupira w’amaguru ari ho bigana kuko ari ho yahereye, yavuze ko atari na basketball gusa ahubwo bifuza no gushyigikira imikino itandukanye nka Cricket yabonye stade igezweho i Gahanga igatera imbere.

Yagize ati ” Ni ho bigana nahereye mu mupira wamaguru mbere , Football na Cricket n’indi mikino itandukanye turashaka kuyishyigikira igatera imbere, umukino w’amagare unamaze gutera imbere, turifuza byose ko bitera imbere , nabonye umwanya Basketball nagiyeyo,  narinshigikiye ikipe y’u Rwanda ikina n’andi makipe yo hanze, inkunga gusa nkeya ni ukuba duhari ntacyo byadutwara, turi mu nzira yo kubaka ibikorwa remezo byo gushyikira imikino itandukanye na stade y’umupira w’amaguru iri iruhande rwa Arena nayo ngirango muziko batangiye kuyivugurura kugira ngo ijye ku rwego rwo hejuru yakire abantu barenze abo yakiraga n’ibindi ..”

Yakomeje avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka byose Football igatera imbere.

Ati “Kuri njye ni ibyishimo kuba twagira icyo dukora ku buryo bw’umwihariko Football turaza kubikurikiranira hafi kugira ngo turebe ko byakomeza gutera imbere .”

Agaruka ku buryo umwaka wamugendekeye , Perezida Kagame yavuze ko ku giti cye wamugendekeye neza, cyane ko hari byinshi byabayemo ku muryango we no ku gihugu muri rusange.

Ati ” Ku giti cyanjye wangendekeye neza cyane, hari byinshi byabayemo ku muryango wanjye. Abo nabyaye rero barangije amashuri mu byiciro bitandukanye ku rwego rutandukanye bitewe n’imyaka bafite, abandi batatu ba mbere bararangije ndetse umwe muri bo muziko yubatse urugo rwe.”

Akivuga ko yashyingiye umukobwa we, umunyamakuru yahise amubaza ingano y’inkwano bamukwereye, yamusubije agira ati ” Inkwano ntabwo igomba kuba ari nyinshi, ikiba kirimo n’ugushimira, inkwano irahari n’ibindi byo kububakira, ku giti cyanjye ku bijyanye n’umuryango wanjye turishimye , byagenze neza ku gihugu byagenze neza nugukomeza gushima.”

Ange Ingabire Kagame yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma kuwa gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019.

Avuga uburyo we n’umuryango we bidagadura, yagize ati ” Tubishyira hanze ntabwo twidagadura twenyine , iyo umwaka urangiye imiryango ihurira hamwe tugasangira tukishimana nabo haba hari abantu magana, igihumbi, ku bindi by’umuryango tuba turi hamwe birahagije ni ibisanzwe nta byo gukabya.”

Perezida Paul Kagame yanavuze ko mu kubaka icyerekezo 2020, hari byinshi byakozwe ariko hari n’imbogamizi zagiye zigaragaramo muri urwo rugendo, zirimo imyumvire y’abantu batandukanye n’amikoro yagombaga gutuma intego zose zishoboka.

Gusa yavuze ko usubije amaso inyuma u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu cyerekezo 2020, ku buryo rwageze kure urebye intego rwari rwarihaye.

Yakomeje ati “Wenda ntitwagize 100%, ntabwo twageze ahongaho, ariko ugeze kuri 80%, 85%, hanyuma dufite n’ibyo bisobanuro tuvuga ngo hari ibyo tutari twifitemo cyangwa tutashoboye kugeraho kubera impamvu zumvikana, icyo gihe birumvikana, uba wagerageje, 20, 15 ku ijana byari bisigaye ukabyongera ku zindi ntego zigiye gutangira zihereye ku mwaka tugiye kujyamo wa 2020.”

Perezida Kagame yavuze ko yumva ariko bizagenda, kandi abona ari inzira nziza.

Perezida Kagame yasoje yifuriza abanyarwanda mu gihugu cyose ibihe byiza byo kurangiza umwaka turangije ndetse birusha umwaka wa 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger