AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Perezida Kagame yatumiwe mu birori bizahemberwamo Umunyafurika mwiza muri ruhago

Perezida wa Repubulika Paul Kagame unayobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, yatumiwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF mu muhango uzatangirwamo igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika wahize abandi muri 2018.

Ni umuhango uzabera i Dakar muri Senegal ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Ni igihembo gitangwa na CAF gihataniwe n’abakinnyi batatu; Mohamed Salah ukomoka mu Misiri usanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza, Umunya-Senegal Sadio Mane bakinana cyo kimwe n’Umunya-Gabon Pierre Emerick Aubameyang ukinira Arsenal.

Umunya-Misiri Mohamed ufite iki gihembo cyo mu mwaka ushize, ni we uhabwa amahirwe yo kwegukana n’icy’uyu mwaka nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa atandukanye ari kumwe na Liverpool ndetse n’ikipe y’igihugu ya Misiri.

Ni mu gihe Aubameyang ari ku ncuro ya gatanu yikurikiranya ahatanira iki gihembo. Uyu musore watwaye iki gihembo muri 2015, anganya aka gahigo na Michael Essien ukomoka muri Ghana  cyo kimwe na Yaya Toure ukomoka muri Cote d’Ivoire.

Ubuyobozi bwa CAF bwavuze ko Perezida Kagame ari mu bashyitsi b’imena  bazitabira uyu muhango. Biteganyijwe ko Perezida Kagame azaba ari kumwe na Macky Sall uyobora igihugu cya Senegal cyo kimwe na kabuhariwe George Weah wamamaye muri ruhago(magingo aya ni Perezida wa Liberia.)

Gutumirwa muri uyu muhango bishimangira ubucuti bwihariye Perezida Kagame afitanye na CAF, by’umwihariko na Ahmad Ahmad uyobora iyi nzu iyobora ruhago nyafurika.

Uretse guhemba umukinnyi w’umwaka, ku wa kabiri hazanamenyekana igihugu kigomba kwakira igikombe cya Afurika gisimbuye Cameroon yambuwe uburenganzira bwo kucyakira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger