AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro Ikigega cy’Amahoro cya AU

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’Afurika yunze Ubumwe, Paul Kagame yatangije  ikigega cyo kubungabunga amahoro n’umutekano ku mu mugane w’Afurika ikigenga cyangirijwe mu nama ya 11 idasanzwe ya AU iteraniye i Addis Abeba muri Ethiopia.

Iki kigega cyatangiranye miliyoni 60 z’amadolari, kikaba gifite intego yo kwishakamo ubushobozi burambye ku bijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro bikorwa na Afurika yunze Ubumwe n’ibijyanye no guhuza impande zishamiranye.

Perezida Kagame muri iyi nama yavuze ko iki kigenga kiri mu cyerekezo Afurika yunze Ubumwe, ifite cyo kwishakamo amikoro arambye mu bijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro.

Yagize ati “Guteza imbere amahoro n’umutekano ni imwe mu nshingano zibanze za AU, ariko kugeza ubu twaburaga uburyo bwizewe bwo gutera inkunga ibikorwa byihutirwa muri uru rwego.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko gutangiza iki kigega ari ikimenyetso cyo kugera kuri Afurika yifuzwa.

Biteganyijwe ko bitarenze mu 2021 iki kigega kizaba kimaze kugeramo miliyoni 400 z’amadolari, avuga ko nibigerwaho Afurika izaba ifite ubushobozi buhagije bwo gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n’amahoro n’umutekano no kwishakira ibisubizo bikwiye.

Agaruka ku itangizwa ry’iki kigega yavuze ko kigega ari intambwe yo kwishimira kuko hari abakekaga ko bitazagerwaho yanaboneyeho n’umwanya wo gusaba ibihugu kongera imbaraga mu kugitera inkunga.

Perezida yashimiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse by’umwihariko Dr. Donald Kaberuka intumwa nkuru y’Ikigega cy’amahoro muri AU, na Perezida wa Komisiyo ya AU bagize uruhare mu gutuma iki kigega kigera ku ntambwe kigezeho.

Iyi nama yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura ya AU yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye

Perezida Paul Kagame ari kumwe na a Moussa Faki nawe wigeze kuyobora uyu muryango w’Afurika y’Unze ubumwe,

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger