AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yasuye Louise Mushikiwabo ku cyicaro gikuru cya OIF

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri i Paris  aho yitabiriye imishinga n’ibiganiro bigaruka ku ikoranabuhanga, VivaTech, yasuye Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Louise Mushikiwabo, mu biro bye.

Perezida Kagame watanze Mushikiwabo Louise nk’umukandida ku mwanya w’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF,ndetse akamushyigikira kuva urugendo rwo guhatanira uyu mwanya rwatangira, yamusuye mu biro bye ndetse bagirana ibiganiro nubwo hatatangajwe ibyo bunguranyeho.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije kuri Twitter, byatangaje amafoto ya Perezida Kagame ari kuganira na Mushikiwabo ndetse binagaragaza ifoto y’urwibutso yafatanye n’abakozi bose ba OIF.

Ku ya 12 Ukwakira 2018 nibwo Mushikiwabo Louise yemejwe n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, nk’Umunyamabanga Mukuru wawo muri manda y’imyaka ine ariko ishobora kongerwa.

Yasimbuye kuri uyu mwanya Umunya-Canada, Michaëlle Jean, atangira inshingano ku wa 3 Mutarama 2019. Ubu hashize iminsi 134 (amezi ane n’iminsi 14) ari muri izi nshingano. Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi.

Perezida Kagame ari i Paris aho  yitabiriye igikorwa ngarukamwaka cya Viva Technology, gihuriza hamwe ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga, ibimaze gushinga imizi n’abayobozi batandukanye, baganira ku guhanga udushya n’ahazaza h’ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima bw’abatuye Isi, kiri kubera mu Bufaransa.

Perezida Kagame yasuye Mushikiwabo mu biro bye muri OI

Icyicaro gikuru cya OIF giherereye ku muhanda wa 19-21 avenue Bosquet mu Mujyi wa Paris.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger