AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yasuye icyanya gikomye cya Zambia kibarizwamo inyamaswa z’inkazi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Zambia, yasuye icyanya gikomye cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone, aho umuntu aba ashobora gutemberana n’Intare cyangwa se Igisamagwe.

Amafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Hakainde Hichilema bari ku isumo rya Victoria ari iruhande rw’igisamangwe.

Agace Perezida Kagame yasuye, kitwa Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris. Gakunze gukurura ba mukerarugendo iyo bashaka kureba intare n’inzovu ku buryo bashobora gutemberana nazo.

Ni icyanya cyatangijwe mu 2009, icyo gihe abantu bemererwaga gutemberana n’intare hamwe n’ibisamagwe ariko nyuma biragurwa bakajya bemererwa gutemberana n’inzovu. Umuntu ashobora gutemberana n’inzovu imuhetse mu mugongo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger