Uncategorized

Perezida Kagame yasubije abatereza ko atazi ururimi rw’igifaransa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubusanzwe akunze gukoresha Icyongereza cyane mu nama mpuzamahanga aba yitabiriye n’ahandi hatandukanye aba ari, ibi hari ababyuriraho bavuga ko atazi ururimi rw’igifaransa ngo kuko adakunze kurukoresha cyane gusa bivugwa ko i Erevan  hari aho yakoresheje Igifaransa.

ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo France 24 hamwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI. Perezida Kagame yasubije byinshi ku bibazo yabazwaga  agaruka ku butumire u Rwanda rwahaye Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ngo arusure ‘n’ibindi bitandukanye

Iki kiganiro cyabaye nyuma yahoLouise Mushikiwabo yari amaze gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bihurira ku rurimi rw’Igifaransa, OIF, mu matora yabereye i Erevan muri Arménie aho n’umukuru w’igihugu yari ari.

Jeunafrique  ivuga ko Perezida Kagame atangaza kandidatire ya Louise Mushikiwabo yabivuze mu Gifaransa, anavuga ko nta musemuzi urakenerwa muri iyo nama, ati “Il n’y a pas de traduction dans nos réunions.” mu gihe abantu benshi bakunze kumubona cyangwa ku mwumva akoresha icyongereza cyane.

Perezida Kagame yemeye ko muri iyo nama yakoresheje Igifaransa, kugusima abishobora cyane gusa avuga ko kukivuga neza bikimugora . Ati “Naragerageje (kukivuga), nibura nshobora kugisoma cyane. Kukivuga neza nk’uko umuntu avuga ururimi yumva biracyangoye.”

Perezida Kagame avuga ko mu muryango we  bakoresha igifaransa kandi nawe bizaza akajya akivuga neza cyane

“Mu muryango wanjye, umugore wanjye n’abana banjye bane ninjye utavuga Igifaransa. Bo baracyize ku ishuri. Njye biracyangoye ariko wenda biziyongera nta wamenya.”

Mu gihe hari benshi bavuga ko ururimi rw’Igifaransa rwaciwe mu Rwanda, Perezida Kagame yashimangiye  ko mu Rwanda nta waciye Igifaransa kuko cyigishwa kinakakoreshwa, avuga ko Icyongereza kigamije koroshya ubuhahirane kuko muri Afurika y’Iburasirazuba arirwo rurimi rukoreshwa cyane n’abantu baho benshi.

Abasanzwe bavuga ibi bongeye kubura umutwe ubwo Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yatorerwaga kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha igifaransa.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru Patrick Simonin wa TV5 Monde ku mugoroba w’ejo, yemeje ko u Rwanda rutigeze ruca igifaransa, bigashimangirwa n’uko uru rurimi ruri muri eshatu zemewe n’amategeko mu Rwanda, nyuma y’Ikinyarwanda n’icyongereza.

Perezida Paul Kagame na Louise Mushikiwabo i Erevan ubwo Mushikiwabo yari amaze gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF

Twitter
WhatsApp
FbMessenger