AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yasobanuye zimwe mu mbogamizi zatumye icyerekezo 2020 gikomwa mu nkokora

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame isaa cyenda zo kuri uyu wa Kabiri yakiriwe mu kiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA aho yabazwaga ibibazo bitandukanye n’abanyamakuru bishingiye ku iterambere ry’u Rwanda ndetse n’aho icyerekezo 2020 gisize u Rwanda ruhagaze mu nzego zitandukanye.

Ikiganiro cyatambukaga mu buryo bw’imbona nkubone kuri televiziyo y’u Rwanda no kuri Radio Rwanda no ku zindi mbuga nkoranyambaga za RBA zose aho Abanyarwanda bose bari bahawe urubuga rwo kumubaza ibibazo bitandukanye bifashishije umurongo wa telefoni no kohereza ubutumwa bakoresheje imbuga nkoranyambaga za RBA nawe agahita abisubiza.

Perezida Kagame agaruka ku cyerekezo 2020 u Rwanda rwari rwarihaye kuri ubu habura amasaha make tukakigeramo. Yavuze ko hari byinshi igihugu cyagezeho ariko ko hari n’imbogamizi cyahuye nazo mu rugendo rugana ku cyerekezo 2020 harimo amikoro make n’imyumvire y’abantu batandukanye.

Yavuze ko ubwo hashyirwagaho icyerekezo 2020 mu mwaka w’2000 bimwe mu byagombaga kwibandwaho harimo gusana no kubaka bundi bushya ibyari byarangijwe na Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 anavuga ko hari hakenewe ubufatanye bw’abanyarwanda bose ubundi bagahuza imyumvire.

Perezida Kagame yavuze ko mu byagombaga kubakwa no gusanwa harimo amashuri n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye, ubuzima n’ibindi kandi bitagombaga guhera mu magambo gusa ahubwo byari gushakirwa n’amikoro kuko igihugu cyasaga n’igihereye kuri zeru ariko amwe muri ayo mikoro akaba yaragiye azamo ikibazo ntaboneke.

Yagize ati “Hari ugutekereza ugashyiraho icyifuzo, ugashyiraho icyerekezo bitandukanye no kuvuga ngo urabigeraho, hari izo mbogamizi hagati aho ngaho zidaturutse ku bantu, zitewe gusa n’imiterere y’ikibazo, imiterere y’ubuzima, mukavuga ngo abantu nubwo twumvaga neza, ariko ibikoresho, uburyo, ntabwo bwari buhari buhagije bwaba ubwacu butuvuyemo, bwaba ubw’abandi dukorana nabo ndetse batera inkunga mu bikorwa byacu.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo izi mbogamizi zose zagiye ziboneka muri iki cyerekezo cya 2020, ariko igihugu cyageze ku rwego rushimishije uretse intego rwari rwarihaye, avuga ko ibyari bisigaye bitabashije kugerwaho byakongerwa mu ntego zigiye gutangirana n’umwaka wa 2020 twinjiyemo

Iki kiganiro cyari kiyobowe n’abanyamakuru babiri ba RBA aribo Jean Pierre Kagabo na Groria Mukampabano.

Perezida Kagame yaherukaga muri studio za Televiziyo y’u Rwanda muri Kamena 2017 aho yari yagaritse ku ngingo zitandukanye zirimo ubuzima bw’Abanyarwanda, akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse uko igihugu gihagaze ku rwego mpuzamahanga.

Abanyamakuru ba RBA, Jean Pierre Kagabo na Grolia Mukampabano nibo bari bayoboye ikiganiro

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger