Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yashyize abandi bayobozi mu myanya

Perezida wa Repubulika , Paul Kagame,  amaze gushyiraho abandi bayobozi bane mu myanya, ni nyuma yo kuwa 30 Kanama 2017  ubwo yatangazaga abagize Guverinoma nshya ndetse na minisitiri w’Intebe .

Ashingiye kubiteganywa n’itegeko nshinga ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, none ku itariki 2 Nzeri 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya mu buryo bukurikira:
1.Madamu Fatima Mukarubibi ,Umunyabanga uhoraho muri minisiteri y’ibidukikije
2.Bwana Major Regis Gatarayiha, Umunyamabanaga uhoraho muri minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho
3.Bwana Robert Nibishaka, Umunyamabanga mukuru muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu
4.Bwana Aime Muzola, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura(WASAC)

Bikorewe i Kigali, ku itariki 2 Nzeri 2017. Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika , Paul Kagame.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe,
Dr. Edouard Ngirente

Itangazo ryasohotse kuwa 30 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yashyiragaho Guverinoma nshya.

I. Abaminisitiri :

1. Madamu UWIZEYE Judith, 
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

2. Bwana GATETE Claver,
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

3. Bwana MUNYESHYAKA Vincent, 
Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda

4. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, 
Minisitiri w’Ibidukikije

5. Madamu TUMUSHIME Francine,
Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba

6. Madamu MUKESHIMANA Geraldine,
Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi

7. Madamu MUSHIKIWABO Louise,
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, 
n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

8. Bwana KABONEKA Francis,
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

9. Bwana MUSONI James,
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

10. Bwana KABAREBE James,
Minisitiri w’Ingabo

11. Madamu KAYISIRE Marie Solange,
Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

12. Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba,
Minisitiri w‘Uburezi

13. Madamu MBABAZI Rosemary,
Minisitiri w’Urubyiruko

14. Bwana NSENGIMANA Jean Philbert,
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho

15. Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, 
Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y‘Ibiza

16. Madamu UWACU Julienne, 
Minisitiri w‘Umuco na Siporo

17. Bwana BUSINGYE Johnston,
Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan,
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane,
Minisitiri w’Ubuzima

20. Madamu NYIRASAFARI Esperance,
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

II. Abanyamabanga ba Leta :

1. Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro

2. Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

3. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

4. Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage

5. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

6. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze

7. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu

8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi

9. Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi

10. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

11. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, 
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Bwana MUREKEZI Anastase,
Umuvunyi Mukuru

2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri :
-  AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB
-  GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli

3. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

4. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

5. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

6. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo

7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko

8. Bwana SEBERA Michel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda

9. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba

10. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

11. Bwana RUGIRA Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi

12. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)

13. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero

14. Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu

15. Bwana HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative

16. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire

17. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye

Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Kanama 2017, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger