AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyihariye kubera imiyoborere myiza

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul  Kagame yahawe igihembo cyihariye n’Ishyirahamwe ry’imiryango y’abakozi muri Afurika y’Uburengerazuba (FOPACO), kubera imiyoborere ye ndetse n’impinduka mu bukungu yakoze mu gihugu cye.

Iki gihembo umukuru w’igihugu yagiherewe  i Abidjan muri Côte d’Ivoire ubwo yari mu nama y’Ubukungu ihuza abashoramari bakomeye muri icyo gihugu izwi nka ‘CGECI Academy 2019’, yatangiye ejo kuwa Mbere.

Perezida Kagame yashyikirijwe iki gihembo na Jean Kacou Diagou, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’ibigo by’ishoramari muri Côte d’Ivoire (Confédération générale des entreprises de Côte d’Ivoire- CGECI).

Inama ya CGECI yahurije hamwe abikorera bo muri Afurika y’Uburengerazuba n’u Rwanda rwitabiriye nk’umutumirwa. Igamije gusangira amasomo ku buryo bwo guteza imbere ibijyanye no koroshya ubucuruzi no gutuma inzego z’abikorera zikora neza.

Iyi nama yanitabiriwe n’abahagarariye imiryango y’abakozi muri Cameroon, Senegal, Mauritius, Cape Verde, Maroc, Guinea n’u Buholandi.

Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye ubwo yafungurwaga, Perezida Kagame yashimiye urugaga rw’abikorera muri Côte d’Ivoire, avuga ko ari icyitegererezo kubera umusaruro warwo, gushikama no kudahungabanywa, byose bikaba byaragize uruhare mu kongera kubaka no gutera imbere kw’igihugu cyabo.

Ibigo byo muri Côte d’Ivoire n’ahandi muri Afurika byakora byinshi birenze mu gusembura no gutera inkunga uguhanga udushya ku mugabane. nPerezida Kagame yavuze ko insanganyamatsiko y’inama y’uyu mwaka ivuga ku gushyiraho uburyo bwiza bwo gukora ubucuruzi ari ingenzi cyane.

Perzida Kagame yavuye muri Côte d’Ivoire yerekeza muri Repubulika ya Centrafrique, biteganyijwe ko we na mugenzi we wa kiriya gihugu, Faustin-Archange Touadéra baza gukurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye arimo ayerekeye ubufatanye mu by’ingabo.

Iki gihembo yagihawe kubera imiyoborere ye myiza n’uburyo yateje imbere ubukungu mu Rwanda
Iyi nama y’ubukungu iba buri mwaka ikabera Côte d’Ivoire aho ihuriza hamwe abikorera n’abandi batanga ibiganiro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger