AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yashimiye Jack Ma wahaye u Rwanda ibikoresho byo gupima coronavirus

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye umuherwe Jack Ma kubw’igikorwa yakoze cyo kugenera ibikoresho umugabane wa Afurika byo kwifashisha mu kurwanya icyorezo cya coronavirus n’ibyo kurinda abaganga bita kubamaze kucyandura.

Uyu muherwe usanzwe ayobora ikigo gikora ubucuruzi gikorera kuri murandasi kitwa ‘Alibaba’, yatanze ibikoresho byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ku mugabane wa Afurika.

Perezida Paul Kagame yifashishije urubuga rwa Twitter, , yanditse ashimira Jack Ma ku bw’urwo ruhare rwe mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Perezida Kagame yagize ati “Mwakoze Jack Ma na Jack Ma Foundation, ku bw’ibikoresho byo gupima byageze i Kigali uyu munsi. Uyu ni umusanzu ukomeye cyane mu kazi turimo ko gukumira ikwirakwira rya Coronavirus. Ndabizi ko abaturage b’u Rwanda bifatanyije nanjye mu gushima”.

Ubwo yatangazaga ko yemeye gutanga iubi bikoresho ku Mugabane wa Afurika, Jack Ma yavuze ko bizanyura mu muryango ‘Jack Ma Foundation’ na ‘Alibaba Foundation’, akazatanga ibikoresho ibihumbi 20 byo gupima, udupfukamunwa ibihumbi 100, n’imyenda 1,000 ifasha abaganga kwirinda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger