AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yashimiye itsinda rikurikirana ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.

Perezidawa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri iki cyumweru yasuye itsinda rishinzwe gukurikirana ibikorwa byo kurwanya coronavirus rigizwe n’abantu 400.

Perezira akaba yashimiye iri tsinda akazi k’ubwitange riri gukora iyi minsi birengagije ko ubuzima bwaryo bushobora kuba bwajya mu kaga.

Iri tsinda riri gukorera mu Mujyi wa Kigali ahahoze hitwa Camp Kigali ubu tuhazi nka Kigali Conference and Exhibition Village [KCEV].

Iri tsinda ryatangiye aka kazi tariki 14 Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yagaragaraga mu Rwanda.

Rikaba rifite inshingano zo gushakisha umuntu wese wagize aho ahurira n’umuntu n’abagaragayeho iki cyorezo cya corona virus.

Buri wese muri iri tsinda afite abantu agomba gukurikirana bitewe n’abarwayi bahuye.

Umuntu wese ugaragaje ibimenyetso, asabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 yarangira nta kimenyetso ntakomeze gukurikiranwa, iyo mu gihe agaragaje ibimenyetso ajyanwa kwa muganga.

Perezida Kagame iri tsinda yarishimiye ubwitange, umuhate n’umutima rikomeje gukoresha muri uru rugamba rutoroshye.

Ati “Abantu benshi muri mwe, mwitanze ku buryo n’akazi mukora kabagiraho ingaruka ku buzima bwanyu ariko mukemera gukora akazi nk’aka mutekereza abandi banyarwanda, igihugu, ntabwo nabona uko mbashimira bihagije. Mwakoze cyane!

Perezida Kagame yavuze ko yabonye akazi baba bagomba gukora n’aho u Rwanda ruhagaze mu mibare y’abanduye Coronavirus, avuga ko ibimaze kugerwaho bitari gushoboka iyo abantu batubahiriza amabwiriza yashyizweho yo gufunga ibikorwa bitandukanye.

Ati “Hari abagize amahirwe make bararwara ariko ikibazo kinini kindi cyiyongeraho ni uko abake barwaye n’abandi bagikurikiranwa n’akazi mukora, nta kuntu byajyaga gukorwa igihugu cyose kitahagaze mu buzima bwacyo, ntawe ugenda, abantu bose bagumye mu nzu, ibi byose birumvikana ko ubuzima bw’igihugu buba bwahagaze. Ariko ubwo buzima nubwo bwahagaze, icyizere kirahari cy’uko ibintu bizajya mu buryo, bukongera bukaba nk’uko bisanzwe.”

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba Coronavirus 126; 25 bamaze gukira neza basezererwa mu bitaro ntan’umwe urembye kandi ntawe urapfa.

Yavuze ko icyo cyizere gishingiye kuri aba bakozi, uko bakora imirimo yabo, uko bayinoza.

Yabijeje ko Guverinoma izakomeza kubaha ubufasha bushoboka kugira ngo Abanyarwanda basubire mu buzima bwabo busanzwe.

Yabifurije Pasika nziza, anabizeza ko hazabaho igihe nyacyo cyo kubashimira ubwo ibi byose bizaba byarangiye.

Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kuguma mu ngo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus no gukaraba intoki kenshi nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ikwirakwira rya covid-19.


Twitter
WhatsApp
FbMessenger