AmakuruImyidagaduro

Perezida Kagame yasabye abahanzi Sendeli na Tuyisenge guhindura bimwe mu biri mu ndirimbo yabo

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, aho ari kugirana  ibiganiro n’abaturage bo muri ibyo bice.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu rwa Perezida Kagame  ku munsi wa mbere yasuye uturere twa Burera- Musanze, uwa kabiri asure Rubavu – Rutsiro, asozereze kuri Nyamasheke – Karongi.

Ubwo yari ageze i Burera kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye Sendeli international Hit na Tuyisenge Jacques guhindura amwe mu magambo agize indirimbo yabo bise ‘Ibidakwiriye’.

Mbere gato y’uko Perezida Kagame aganira n’ abaturage bo mu karere ka Burera, aba bahanzi babanje gususurutsa ibihumbi by’abantu bari baje kumva impanuro z’umukuru w’igihugu.

Mu ndirimbo baririmbye harimo n’iyi yitwa ‘Ibidakwiriye’, iyi ndirimbo ya Senderi Hit na Intore Tuyisenge bayikoze mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda aha bakaba baragaragazaga ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda ndetse banahamya ko nta muntu n’umwe wabisenya barebera ahubwo bakeneye kuzabivuga igihe bazaba babonye ugiye kubisenya.

Perezida Kagame ageza ijambo rye ku baturage yavuze ko iyi ndirimbo ari nziza cyane ariko ko hari amagambo ayirimo bagomba guhindura.

Aha akaba yavuze ko bakwiye guhindura aho baririmba ngo “ …Ibyo Kagame yatugejejeho ntawabisenya ndeba we,….”

Yagize ati: i” Uwaririmbye iyi ndirimbo hari ibyo akwiye guhinduramo, bakavuga ibyo twigejejeho, igihugu cyatugejejeho, cyangwa ibyo FPR yatugejejeho,…”.

Aba bahzni kandi banafatanyije n’itorero Uruyenzi ryo muri aka karere ribarizwa mu Gahunga k’abarashi hamamaye nko kwa Rukara Rwabishingwe ndetse rikaba rinayoborwa na Ndagije ufite ibisekuru byo kwa Rukara Rwabishingwe wivuganye umuzungu.

Senderi na Tuyisenge Intore basusurukije abanya-Burera

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger