AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yambitse umunyamerika Dr Paul Farmer umudali w’Igihango (+Amafoto)

Perezida Paul Kagame yambitse umudali Umunyamerika Dr. Paul Edward Farmer kubera uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere urwego rw’ubuzima ku Isi by’umwihariko mu Rwanda , ku buryo mu myaka isaga 20 ishize yabaye inshuti ikomeye y’igihugu.

Ni umuhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame yabanje kwambika Dr. Farmer umudali mu ijosi no ku gituza ku ruhande rw’ibumoso, anamushyikiriza ishimwe, byose kubera ubucuti yubatse hamwe n’u Rwanda bukera imbuto nyinshi.

Dr Farmer w’imyaka 59 amaze kugira uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, aho ari umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health (PIH) wamenyekanye mu Rwanda nk’Inshuti mu Buzima. Ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku bikorwa biteza imbere ubuzima kuva mu 1987.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Dr Farmer ubwo yambikwaga uyu mudali (Order of Outstanding Friendship – Igihango) avuga ko u Rwanda rwamubereye isomo rikomeye mu myaka yose amaze akorana narwo bya hafi.

Ati “Ndi umunyamahirwe ukomeye kuba ndi inshuti y’u Rwanda mu gihe cy’ibinyacumi bibiri bishize, bikaba akarusho guhinduka Umunyarwanda.”

Yavuze ko ubu afata u Rwanda nk’umwarimu n’inshuti, agashimishwa no kuba ari kumwe n’abantu batumye “iki gihugu gihinduka isomo” ry’Isi yose, ku buryo mu Rwanda ari nk’umuryango we. Yashimiye ababafashije gutanga umusanzu mu rwego rw’ubuzima mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Perezida Kagame yamushimiye ku kazi akomeje gukora, atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi hose, aho yagize uruhare mu guteza imbere ubuzima ku rwego bukwiye kubaho.

Ati “Ibyo wakoze mu myaka yose mu gihugu cyacu by’umwihariko, byakomeje kuba ku izingiro ry’iterambere ryacu muri urwo rwego. Hari byinshi byakozwe ku ruhare rwawe na bagenzi bawe ndetse turabashimira cyane, ufite imiryango myinshi, Partners in Health ni umuryango wawe, mu Rwanda turi umuryango wawe, umuryango wacu wa Kagame ni umuryango wawe, uri mu rugo.”

“Ibyo dukoze uyu munsi ni ukuzirikana akazi kadasanzwe wakoranye natwe mu buryo bwinshi, mu guteza imbere ubuvuzi budaheza kugira ngo abaturage bacu nta n’umwe usigaye bagere kuri serivisi nziza z’ubuzima.”

Umuryango Partners in Health cyangwa Inshuti Mu Buzima washinze imizi mu Rwanda mu 2005, ufasha mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku baturage 860,000 binyuze mu bitaro bitatu, ibigo nderabuzima 42 n’abajyanama b’ubuzima 6,400 mu turere twa Burera, Kayonza na Kirehe.

Perezida Kagame yavuze ko ba Minisitiri b’Ubuzima cyangwa abandi bakora mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda nta n’umwe udashima uruhare rwa Dr. Farmer, ku buryo yari akwiye gushimirwa nk’umuntu udasanzwe u Rwanda rufite.

Perezida Kagame yashimiye Dr Farmer ku kazi akomeje gukora, atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi hose, aho yagize uruhare mu guteza imbere ubuzima ku rwego bukwiye kubaho.

Nk’umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health watangije University of Global Health Equity (UGHE) i Butaro, Dr. Farmer ni na we muyobozi wayo w’icyubahiro (Chancellor).
Twitter
WhatsApp
FbMessenger