AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yamaze kugera muri Argentina aho yitabiriye inama ya G20

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame usanzwe anayobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yamaze kugera i Buenos Aires muri Argentina aho yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi.

Iyi nama izaba iba ku ncuro yayo ya 13 iteganyijwe gutangira ku munsi w’ejo ku wa 30 Ugushyingo kugeza ku wa mbere Ukuboza, i Buenos Aires muri Argentina.

Byitezwe ko Perezida Kagame azageza ijambo ku bitabiriye iyi nama, ku nsanganyamatsiko zitandukanye; zirimo ikoranabuhanga, kwihangira umurimo ku rubyiruko ndetse no kongerera ubushobozi umugore.

Uretse Perezida Kagame wamaze kugera mu gihugu cya Argentina, abayobozi batandukanye bakomeye mu isi na bob amaze kugera muri iki gihugu giherereye muri Amerika y’Amajyepfo.

Mu bayobozi bamaze kugera muri Argentina, harimo Justin Trudeau usanzwe ari Minisitiri w’intebe wa Canada, Christine Lagarde Uyobora umuryango mpuzamahanga wa IMF, Moon Jae-in uyobora Koreya y’Epfo, Roberto Azevedo uyobora umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, iuseppe Conte usanzwe ari Minisitiri w’Ubutaliyani, Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS, Emmanuel Macron uyobora Ubufaransa, n’abandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger