AmakuruCover StoryPolitiki

Perezida Kagame yamaze impungenge urubyiruko rushaka gukora ishoramari rukabura igishoro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kuba urubyiruko rw’u Rwanda rugira umwanya wo guhurira hamwe rukaganira ku bibazo bihari ari amahirwe kuko iyo baganiriye kuri ibyo bibazo babibonamo amahirwe y’ ishoramari.

Ibi Perezida wa Repubulika yabigarutseho kuri uyu wa 7 Ukuboza 2019, ubwo yaganiraga n’ ububyiruko rugera kuri 600 rurimo abakikorera n’ abashoramari.

Muri ibi biganiro yavuze ku bijyanye n’ikibazo cy’ igishoro abifuza gutangira ishoramari bagaragaza nk’ imbogamizi, Perezida Kagame avuga ko hazarebwa uburyo ikigega gitera inkunga guhanga udushya cyajya gifasha imishinga igitangira nayo igatera imbere.

Yagize ati “Ibijyanye no kubona igishoro ku bagitangira navuga ko twatangiye kubikora, igihugu cyashyizeho ikigega gitera inkunga guhanga udushya, ariko simvuga ko gushora mu guhanga udushya bigomba guhuzwa no gutera inkunga kwihangira imirimo. Tuzareba uburyo kugira amahirwe kuri icyo kigega byafasha imishinga igitangira gutera imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko gutangira ishoramari bitangirira ku guhindura imitekerereze, kubona ko ibintu bishoboka, no kurebera ku byo abantu bakoze ntusubiremo ibyo bakoze ahubwo ukagendera ku gitekerezo cyabo ugakora ikindi kintu gishya.

Yagize ati “Icyo nabwira abakiri bato ni uko bafite byose muri bo n’ impande zabo”

Perezida Kagame yavuze ko icyo Leta y’ u Rwanda iri gufasha urubyiruko ari ukuruha amahirwe agana yo kwiga ati “Icyo nicyo tugomba kubaka muri mwe, ku birenze ibyo ikirere nta mupaka gifite”.

Umukuru w’ igihugu yagaragaje ko uburezi ari ingenzi ku ishoramari no kwihangira imirimo, kuko aribwo ntangiriro, gusa ngo no kuba Leta y’ u Rwanda ishyiraho umwanya wo guhuriza hamwe urubyiruko rukaganira ku bibazo bihari n’ uburyo byakemuka ngo nabwo ni ikintu cy’ ingenzi.

Ati “Dushishikariza urubyiruko kujya hamwe bagashaka ibibazo, ibyo bibazo bakabihinduramo amahirwe bakabishoramo imbaraga n’ ibitekerezo. Iki na cyo ni ikintu cy’ ingenzi kuko birangira kibyaye umusaruro”.

Leta y’ u Rwanda yiyemeje kujya ihanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka. Kugeza ubu imirimo ihangwa buri mwaka ni ibihumbi 140.

Hakurikijwe igisobanuro gishya cyashyizweho n’Urwego mpuzamahanga rushinzwe umurimo imibare mishya y’uko ubushomeri buhagaze mu Rwanda ni 13,2% aho kuba 2,5% nk’uko byari biri mu bushakashatsi rusange bugaragaza imibereho y’ingo mu Rwanda bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Imibare y’ ikigo cy’ igihugu cy’ibarurishamibare NISR igaragaza ko mu Rwanda ko imibare mishya y’ubushomeri mu mujyi ari 16%, naho mu cyaro ni 12,6%. Ubushomeri mu bagabo ni 13% mu bagore ni 14%.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger