AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame usanzwe ari umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yaraye akoze impinduka mu buyobozi bukuru bwazo, bamwe mu baziyoboraga basimbuzwa abandi ariko na bo bahabwa izindi nshingano.

Bikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda zashyize ahagaragara.

Mu bahinduriwe inshingano harimo Lieutenant General Jacques Musemakweli wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka. Uyu yasimbuwe na Major General Jean-Jacques Mupenzi wari umaze kuzamurwa mu ntera. Mupenzi yaraye ahawe ipeti rya Lieutenant General.

Leutenant General Jacques Musemakweli yahawe inshingano zo kuba umugaba mukuru w’inkeragutabara. (Reserve Force).

Ku rundi ruhande Major General Aloys Muganga wari uherutse guhabwa inshingano nshya zo kuba umugaba mukuru w’inkeragutabara asimbuye General Fred Ibingira, yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe imodoka z’intambara (Commander of the Mechanised Division).

Itangazo rya RDF rivuga ko izi mpinduka zahise zitangira gukurikizwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger