AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yakomoje ku kuba akunda kugaragara yitwaye mu modoka

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabazwaga n’urubyiruko rukomoka muri Afurika, asobanura impamvu nyamukuri ituma akunda kugaragara yitwaye mu modoka mu gihe yagiriye uruzinduko mu bice runaka by’igihugu.

Kagame yavuze ko n’ubwo ari umukuru w’ighugu, ashimishwa no kwitwara mu modoka kandi atagira ikibazo ku bagomba kumutwara iyo batabikoze.

Aganira n’uru rubyiruko rugize umuryango mpuzamahanga washinzwe n’Abanyamerika “Eisenhower Fellowships”, rwahuriye i Kigali ku wa gatanu tariki 14 Kamena 2019 yakomoje kuri bimwe na bimwe byerekeranye n’ubuzima bwe.

Perezida Kagame yagize Ati“Njya nitwara kandi nta n’ikibazo njya ngira ku muntu cyangwa ikintu (robot zitwara imodoka) cyose cyagombaga kuntwara mu modoka mu gihe batabikoze”.

Perezida Kagame yavuze ko ashimishwa no kwitwara mu modoka

Uwabajije Perezida Kagame iby’iki kibazo yifuzaga kumenya niba kwitwara mu modoka bimushimisha cyangwa ari uko gutwarwa n’abandi bimutera impungenge.

Umukuru w’Igihugu avuga ko nta mpungenge agira zo gutwarwa mu modoka, ariko ko ubuhanga n’ubumenyi buyikoze buri gihe ngo ari ibyo kwitonderwa, bikaba byatera umuntu guhora yigengesera.

Perezida Kagame yakomeje asubiza ibibazo by’urubyiruko rugize uyu muryango bijyanye n’icyo yakora kuri politiki mpuzamahanga hamwe n’imihindagurikire y’ibihe.

Avuga ko mbere yo gukurikiza amabwiriza y’abandi bayobozi b’ibihugu bikomeye, Abanyafurika ubwabo ngo bari bakwiye kwishakira ibisubizo bashingiye ku buryo babona ibibazo byabo.

Ku kijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, Perezida Kagame avuga ko ubumenyi butandukanye bukomeje gutera “abatizera kubona ko ibihe bizaza atari byiza”, ariko ko hari n’ubundi bumenyi bugaragaza ko abantu bashobora guhangana n’ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ibihe.

Avuga ko ibihugu bigize umugabane wa Afurika ubwabyo bigomba guhura, kuganira no gufatira hamwe ingamba ndetse no gusangira ubunararibonye ku buryo byahangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ibi yabikomojeho ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo bitandukanye byerekeranye n’ubuzima bwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger