AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma y’u Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Ukwakira, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma y’u Rwanda.

Abayobozi barahiriye kwinjira muri Guverinoma, barimo Mme HAKUZIYAREMYE Soraya waraye agizwe Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Mme Ingabire Musoni Paula wagizwe Minisitiri w’ikoranabuhanga, Maj. Gen. MURASIRA Albert wagizwe Minisitiri w’ingabo cyo kimwe na Mme Soline Nyirahabimana wagizwe Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Abandi barahijwe ni  Prof. Shyaka Anastase wasimbuye Francis Kaboneka, muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Sezibera Richard wasimbuye Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Harahijwe kandi DCG Dan Munyuza wagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cyo kimwe na CP Felix Namuhoranye wagizwe umuyobozi wa Polisi wungirije.

Perezida Paul Kagame yashimiye abarahiriye kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’abari bayisanzwemo baba abahawe izindi nshingano cyangwa abatagize izo bahabwa. Mu bo Perezida Kagame yashimiye cyane ni Mme Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuri ubu akaba ari umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha igifaransa.

Ati”By’umwihariko, ndagira ngo mbonereho umwanya mu izina ryacu twese ndetse no mu izina ry’Abanyarwanda bacu mbonereho n’umwanya wo gushimira Mme Louise Mushikiwabo ku kazi keza yakoze akorera igihugu cyacu, noneho namushimira ku kazi aheruka guhabwa ko kuyobora umuryango mpuzamahanga wa La Francophonie. Aracyadukorera kuko u Rwanda na rwo ruri muri La Francophonie.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko abavuye muri Guverinoma hari ibyo bakoze, bityo asaba bagenzi babo kubikomerezaho kugira ngo bashobore gutanga umusanzu uzatuma hubakwa u Rwanda buri wese yifuza.

Yabasabye kandi kunoza imikorere, kongera umusaruro, no kugeza ibikorwa na serivisi ku baturage baba babikeneye, dore ko ari byo impinduka ziba zigamije.

Ati”Twese dufite ubushobozi n’impano ariko ntabwo umuntu wenyine yatugeza kure ku musaruro dushaka no ku ntego z’igihugu cyacu”.

“Gukorana n’abandi tugahuza ibikorwa, imbaraga mu byo dukora byose tukabikora twumva ko dukorera abaturage n’igihugu, ntabwo ari twe ubwacu”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger