AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Taliki 10, Gashyantare, 2022 Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Mozambique Filip Nyusi baganira aho ibikorwa byo kugarura amahoro muri Cabo Delgado bigeze.

Perezida Filipe Nyusi yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda muri Mata umwaka ushize ubwo yasabaga ko u Rwanda rwohereza ingabo zitanga umusanzu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba mu gihugu cye.,

Uru rugendo Nyusi arukoreye mu Rwanda nyuma y’igihe gito Perezida Paul Kagame avuze ko bizaba ngombwa ko ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo ziguma muri Mozambique mu gihe kirekire kugira ngo zibanze  zifashe iza Mozambique kubaka ubushobozi bwo kuzakomeza kwirindira umutekano.

Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije kuri twitter, yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku ntambwe yatewe mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu bikorwa birimo ibyo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado ndetse n’ibyo mu zindi nzego z’ubufatanye.

Perezida Nyusi yagiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’urwo yagiriye mu bihugu by’i Burayi aho yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gutera inkunga ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo z’u Rwanda na SDC muri Cabo Delgado.

Perezida wa Mozambique yavuze ko kurwana iyo ntambara bisaba inkunga z’abafatanyabikorwa kuko itabonetse ibikorwa bishobora guhungabana nubwo hari intambwe nziza yatewe.

Mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 nibwo ingabo z’u Rwanda na Polisi zagiye muri Mozambique guhashya abarwanyi bakorana na Al Shabab bari bagiye kumara imyaka itatu barayogoye Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique.

Ingabo z’u Rwanda kandi ziri kumwe n’iza SADC nazo zaje gufasha umuturanyi[Mozambique] kwirukana bariya barwanyi.

Mu ijambo aherutse kubwira abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda Perezida Kagame  yavuze ko akazi ko kugarura amahoro muri Cabo Delgado kakozwe ku kigero cya 85%.

Perezida Kagame yagerukaga muri Mozambique muri Nzeri umwakwa ushize aho yagiranye ibiganiro n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri iki gihugu ndetse yifatanya na mugenzi we Filipe Nyusi mu birori by’Umunsi w’Ingabo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger